#COVID-19: Abarwayi bashya umunani barimo babiri babonetse i Nyamagabe

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya umunani ba COVID-19.

Abo barwayi umunani babonetse mu bipimo 2,834, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,113.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya umunani barimo batatu (3) batwara amakamyo bashyizwe mu kato bakigera mu gihugu , babiri (2) babonetse i Kigali, i Nyamagabe habonetse babiri (2) n’undi umwe (1) wabonetse i Rusizi.

Abantu umunani mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 575, naho abakirwaye ni 535.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka