COVID-19: Abarwayi bashya 36 barimo 31 babonetse muri Gereza ya Nyarugenge

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 36 bashya banduye COVID-19, naho abakize ni icyenda.

Abo barwayi bashya 36 babonetse mu bipimo 1545 bakaba barimo ababonetse i Kigali:31 (abapimwe muri Gereza ya Nyarugenge), Kirehe:1, Nyagatare:1, Rusizi:3.

Kugeza kuri uyu wa Mbere mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,491 muri bo abamaze gukira ni 5004, naho abakivurwa ni 442.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 45.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka