#COVID-19: Abarwayi bashya 13 babonetse i Rusizi n’i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 05 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19.

Abo barwayi cumi na batatu babonetse mu bipimo 3,279, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,105.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 13 barimo abagaragaye i Kigali batanu(5), naho abandi umunani(8) babonetse i Rusizi.

Abantu 44 mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 567, naho abakirwaye ni 535.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA,IKOMEZE IGWANEURUGMBA.NIMANDELA MURICONGO/IKALEHE/MURI GISHOVE.

MANDELA_BARABWIRIZA yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka