#COVID-19: Abantu 36 bakize, haboneka 35 bashya banduye

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 35 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.

Abo barwayi bashya 35 barimo 25 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), icyenda babonetse muri Rusizi, umwe aboneka muri Nyamasheke.

Kugeza kuri uyu wa Mbere mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,409 muri bo abamaze gukira ni 2,271 naho abakivurwa ni 2,119.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi n’icyenda (19).

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka