#COVID-19: Abantu 36 bakize, haboneka 25 bashya banduye, undi umwe arapfa

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 06 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.

Abo barwayi bashya 25 barimo 16 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), bane babonetse muri Rusizi, batatu muri Rubavu, umwe muri Rwamagana n’undi umwe muri Kirehe.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,374 muri bo abamaze gukira ni 2,235 naho abakivurwa ni 2,120.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi n’icyenda (19).

Uwitabye Imana kuri iki Cyumweru ni umubyeyi w’imyaka 76 wo mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukaze ingama zokwirinda covide

Nsabimana j.claude yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka