#COVID-19: Abantu 30 bakize, haboneka abarwayi bashya 22

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na babiri ba COVID-19.

Abo barwayi makumyabiri na babiri babonetse mu bipimo 3,002 byafashwe kuri iki Cyumweru, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 900.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya 22 barimo abagaragaye i Rusizi umunani (8), i Rubavu habonetse barindwi(7), i Kigali habonetse batandatu (6) naho undi umwe (1) yabonetse i Kirehe.

Abantu mirongo itatu mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 443, naho abakirwaye ni 455.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I RUBAVU BASHYIZE BEMEYE AHO BANGAGA KO BAPIMA ABATURAGE NGO BATABONEKA ARI BENSHYI BAKABAZWA BARIYA BIRIRWA BAKARARA BANYURA NJIYAPANYA BAMBUKA BAJYA BANAVA MUGIHUGU GITURANYI AHO CORONAVIRUS IMAZE KUBA NYINSHYI, NI RYARI ABATURAGE BATATABAJE BATUNGIRA URUTOKI ABAYOBOZI BABEREKA ABAVA CG ABAJYA CONGO BACIYE NJIYAPANYA ARIKO BAKICA AMATWI BITEWE NA RUSWA BAHABWA NABO BA RUSARURIRA MUNDURU, HARI NA BAMWE BAVUZWE AHITWA MU MBUGANGARI ABABIGIZE BIZINESS BASHAKIRA INZIRA ABADASHAKA KUNYURA NJIYAPANYA, NONE BAREMEYE BATANGIYE KUBEREKANA, NONE USHINDI WEE! COVID19 IZASHIRA KWERI?

FIFI yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka