#COVID-19: Abantu 15 bakize, haboneka 5 bashya barwaye

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya batanu banduye COVID-19, abandi 15 bari barwaye bakaba bakize.


Abo barwayi 5 babonetse mu bipimo 4,598, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 2,104.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya batanu barimo bane babonetse i Kigali ((bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), naho undi umwe yabonetse i Nyagatare.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batanu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka