Coronavirus yibasiye bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi, inama iyigaho yasubitswe

Mu mezi abiri n’igice icyorezo cya Coronavirus kimaze cyadutse, cyibasiye abatuye isi barenga ibihumbi 122 kugeza kuri uyu wa gatatu, barimo n’abayobozi bakomeye mu bihugu by’u Bufaransa, Iran, u Bwongereza, u Butaliyani na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Coronavirus ikomeje gutera impungenge hirya no hino ku isi (Ifoto: Internet)
Coronavirus ikomeje gutera impungenge hirya no hino ku isi (Ifoto: Internet)

Mu gihugu cya Iran kiri ku mwanya wa gatatu ku isi mu bifite abarwayi ba Coronavirus benshi, Minisitiri w’Ubuzima wungirije, Iraj Harirchi, yagaragaye yaranduye icyo cyorezo ku itariki 25 Gashyantare 2020.

Ku wa gatandatu tariki 07 Werurwe 2020, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi mu Butaliyani rikaba ari na ryo riyoboye icyo gihugu, Nicola Zingaretti yarapimwe asanga na we amaze kwandura Coronavirus.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020, abaganga bo mu Bwongereza basanze Minisitiri w’u Buzima w’icyo gihugu, Nadine Dorries yaramaze kwandura virusi ya Korona.

Kuri uwo munsi kandi Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe umuco, Franck Riester na we yishyize mu kato nyuma yo gupimwa agasanga yaranduye Coronavirus.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika na ho, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Leta za New York na New Jersey yaripimishije ku wa mbere w’iki cyumweru asanga arwaye Coronavirus.

Inama mpuzamahanga yiga kuri Coronavirus yasubitswe

Inama mpuzamahanga yari guteranira i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye(UN) ikiga kuri icyo cyorezo, yahise isubikwa ikazasubukurwa mu gihe kitazwi nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe imibanire mpuzamahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika(The Council on Foreign Relations(CFR).

Iyi nama yari iteganyijwe kuva tariki 11 Werurwe kugera tariki 03 Mata 2020 ifite intego yo kwiga ku buryo ibihugu byakorera ubucuruzi ahari icyorezo cya Coronavirus, ni imwe mu zigera kuri 50 zasubitswe zagombaga guhuriza muri Amerika abantu barenga miliyoni imwe baturutse hirya no hino ku isi.

Ikinyamakuru Bloomberg gikomeza kivuga ko imurikagurisha ngarukamwaka mpuzamahanga ry’imodoka ryaberaga muri Amerika, riri mu byahuzaga abantu benshi cyane ariko rikaba ryimuriwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Ku ruhande rw’u Rwanda na ho, mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu waturuka mu mahanga akanduza Abaturarwanda Coronavirus, inzego za Leta zabaye zihagaritse bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi harimo ibitaramo.

Kugeza kuri uyu wa gatatu, Coronavirus imaze gufata abarenga ibihumbi 121 mu bihugu 120 byo ku migabane yose igize isi, ikaba imaze kwica abantu bagera ku bihumbi 4,400 kuva yakwaduka mu ntangiriro z’uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngewe bose nibahumuke maze bararame barebe mwijuru ubundi bihane baciye bugufi bemere integenke ubundi dude Imana icyubahiro cyayo bareke ibyaha, begere Imana, iragikuraho raise ntaho ntibatihana ahubwo haraza nibindi byorezo, Icyubahiro no gushimwa bibe iby’Imana items ryose amen.

Mutuyimana Alexis yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Mu Butaliyani n’ahandi henshi,nta muntu ukijya ku kazi.Ibi biza (natural disasters) n’indwara z’ibyorezo bidasanzwe,bibiliya yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Ongeraho n’intwaro ziteye ubwoba (Hypersonic missiles) barimo gukora,zasenya isi mu kanya gato.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

sezikeye yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Amen amen ibyo uvuze n’ ukuri iyaba twabimenyaga ibi nibyahanuwe biri gusohora mureke imana yikorere kuko abantu yaremye twayigomeye twanze kuyumvira erega ntituzazira ko tutumvise ahubwo tuzazira ko tutumviye imana itabare abagezeyo baragwiriye abandi bari mu nzira Kandi abayo irabazi yabaciye imanzi mu biganza Kandi ikimenyetso cy’ amaraso ya yesu kiri mu ruhanga rwabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Njye mbona igisubizo cy’ iyi ndwara ari ugusenga , ab’isi yose bagasaba Imana imbabazi z’ibyaha dukora. Njye mbona ari ingaruka z’ibyaha bikabije mu isi. Imana itubabarire.

Ddd yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka