Coronavirus ntiturayitsinda, ubukangurambaga bwo kuyirinda turabukomeza - Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu , CP John Bosco Kabera, yatangaje ko nubwo ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus mu baturage zorohejwe, bitavuze ko Coronavirus u Rwanda rwayitsinze, bityo Polisi ikaba itari buhagarike ubukangurambaga yakoraga bwo kwirinda iki cyorezo cyugarije isi.

Gukangurira abaturage gukomeza kwirinda Coronavirus ntibiri buhagarare
Gukangurira abaturage gukomeza kwirinda Coronavirus ntibiri buhagarare

Yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2020, nyuma y’iminsi Guverinoma ikoze inama ikanzura ko imirimo imwe n’imwe yari yarahagaze yongera gukora, ariko igakorwa hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

CP Kabera yatangaje ko nubwo Gahunda ya #GumaMuRugo muri rusange isa n’iyasubitswe kuri bamwe, mu gihe u Rwanda rukiri mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, nta kiri buhinduke muri gahunda za Polisi zo gukangurira abaturage guhangana n’iki cyorezo.

Umuvugizi wa Police y'U Rwanda CP Jean Bosco Kabera
Umuvugizi wa Police y’U Rwanda CP Jean Bosco Kabera

Yagize ati "Guhera kuwa mbere abantu bazatangira gusubira mu mirimo yabo, ariko ibi ntibivuga ko icyorezo cya COVID-19 twagitsinze burundu. Ni cyo gituma dukomeza kuburira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus."

Yakomeje agira ati "Tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo na za ndege nto zitagira abapilote (drones), kugira ngo dutange ubutumwa. Turagira inama abaturarwanda ko aho bari hose bakwiye kuzirikana ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Niba utagiye mu kazi cyangwa gushaka serivisi za ngombwa, "Guma mu rugo".

Mu gihe cya #GumaMuRugo Polisi y’igihugu ntiyahwemye gukumira buri muturage wese wajyaga mu muhanda atagiye muri gahunda za ngombwa zirimo, guhaha, kwivuza , abakeneye serivise za banki n’abazitanga, abakora mu itumanaho, itangazamakuru, ndetse n’abacuruza ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Abakoraga ingendo zitari ngombwa Polisi yabasubizaga mu rugo
Abakoraga ingendo zitari ngombwa Polisi yabasubizaga mu rugo

Abemerewe kugenda na bo Polisi yashyizeho gahunda zo kubapima umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus, kugira ngo uwaba afite icyo kimenyetso abe yashyikirizwa inzego z’ubuzima, kugira ngo zimusuzume nizisanga afite iki cyorezo yitabweho.

UYu basanze urugendo rwe ruri ngombwa bamupima Umuriro
UYu basanze urugendo rwe ruri ngombwa bamupima Umuriro
Uyu ni mugrnzi we na we bapimye ngo barebe niba umuriro ari usanzwe
Uyu ni mugrnzi we na we bapimye ngo barebe niba umuriro ari usanzwe
Basanze ameze neza bati Komeza urugendo
Basanze ameze neza bati Komeza urugendo

Hejuru y’ibyo kandi Polisi y’Igihugu yanashyizeho gahunda zo kugurutsa utudege tudafite aba Pilote (Drones) twagendaga dukangurira abaturage gahunda zo kwirinda iki cyorezo baguma mu rugo, bakaraba intoki neza kandi kenshi, kwambara udupfukamunwa igihe bagiye mu ruhame, ndetse no gusohoka igihe ari ngombwa gusa.

Izi gahunda CP Kabera akaba yatangaje ko nubwo hari abemerewe gusubira mu mirimo, abandi bakwiye gukomeza kwitwararika kuri izo gahunda bagasohoka mu gihe biri ngombwa kugira ngo urugamba rwo gutsinda Coronavirus rwihute.

Police yanifashishije utudege tudafite aba Pilote mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus
Police yanifashishije utudege tudafite aba Pilote mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus
Inzobere za Polisi mu kugurutsa utu tudege ni zo zatwoherezaga mu kirere
Inzobere za Polisi mu kugurutsa utu tudege ni zo zatwoherezaga mu kirere
Aka kadege gafite Camera ndetse n'Indangururamajwi ituma ubutumwa gatanze busakara mu baturage
Aka kadege gafite Camera ndetse n’Indangururamajwi ituma ubutumwa gatanze busakara mu baturage
Utu tudege twakoraga amanywa n'ijoro
Utu tudege twakoraga amanywa n’ijoro

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka