Coronavirus ishobora kuva mu gacurama ikinjira mu muntu (Ubushakashatsi)

Icyorezo cyiswe Coronavirus gikomeje kwibasira ahanini igihugu cy’u Bushinwa ndetse n’abantu batandukanye bo mu bindi bihugu hirya no hino ku isi bagaragaweho iyo ndwara, umuntu yakwibaza uko bimeze mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko tumwe mu ducurama dufite Coronavirus ariko itandukanye n'iyabonetse mu Bushinwa (Ifoto: Vox)
Ubushakashatsi bwagaragaje ko tumwe mu ducurama dufite Coronavirus ariko itandukanye n’iyabonetse mu Bushinwa (Ifoto: Vox)

Dr Nsanzimana Sabin, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima(RBC), aherutse gutangaza ko mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi hagati ya 2010-2014, bafata ibipimo ku ducurana 203 hano mu Rwanda, bashaka kumenya niba ubwoko bwa virusi uducurama tugira bwagiye buvugwa hirya no hino ku isi buri no mu gace u Rwanda ruherereyemo.

Muri utwo ducurama twapimwe uko ari 203, utugera kuri 27 byagaragaye ko dufite Coronavirus, gusa iyo Coronavirus yagaragaye ku ducurama two mu Rwanda, itandukanye n’iyo ivugwa mu Bushinwa muri iyi minsi n’ahandi ku isi.

Iyo Coronavirus yabaye icyorezo gihangayikishije isi muri iki gihe, iyo igeze mu mubiri w’umuntu ararwara hakabaho n’ubwo ahita apfa.
Igitangaje ni uko byagaragaye ko ishobora kuva mu gacurama ikinjira mu mubiri w’umuntu.

Naho ubundi iyo yagaragaye mu ducurama two mu Rwanda, ni virusi iba mu ducurama tukayibana ubwatwo ntacyo dutwaye abantu. Ikindi uwo muganga yavuze ni uko ubusanzwe abantu babana na virusi zitandukanye ariko virusi zose si ko ziba icyorezo.

Yongeraho ko icyo cyorezo cya Coronavirus kivugwa mu Bushinwa kitaragera mu Rwanda, gusa ko abantu bagomba gukomeza kwirinda. Ikindi ni uko hafashwe ingamba zigamije kwirinda ko icyo cyorezo cyagera mu Rwanda.

Muri izo ngamba harimo kuba icyo kigo cyarashyize abantu ku kibuga cy’indege, kugira ngo ugeze ku kibuga aje mu Rwanda agire ibibazo abazwa, apimwe ndetse abaye anafite ibimenyetso by’icyo cyorezo afashwe byihuse, bityo baramire ubuzima bwe kandi ntagire abandi yanduza.

Isano ya Coronavirus ivugwa mu Bushinwa n’ibindi bintu byitwa ‘Corona’

Mu gihe u Rwanda rwashyizeho izo ngamba zigamije gukumira Coronavirus, hari abandi bantu hirya no hino ku isi bahugiye kuri internet bashakisha isano iri hagati y’iyo virusi n’ibindi bintu byitwa ‘Corona’.

Mu byo bagerageza kuyisanisha na yo harimo inzoga yitwa ‘Corona Extra beer’ ndetse n’imodoka yitwa ‘Toyota Corona’ .

Ku rubuga www.pulselive.co.ke bavuga ko guhera ku itariki 18 Mutarama 2020, umubare w’ abashakisha isano iri hagati y’icyorezo cya Coronavirus n’inzoga yitwa ‘Corona Beer’, wiyongereye cyane.

Kuri urwo rubuga bavuga ko amakuru bakesha ‘Google’ avuga ko abantu bandika ibibazo ‘Corona Beer Virus’, ‘Beer Virus’, na ‘Beer Coronavirus’ kuri internet hirya no hino ku isi biyongereye cyane.

Google ivuga ko umubare w’abashakisha kuri internet isano hagati y’iyo nzoga n’icyorezo cya ‘Coronavirus’ wazamutse nyuma y’uko icyo cyorezo cyibasiye u Bushinwa ndetse kikaba kimaze guhitana abatari bake.

Nta bushakashatsi bwigeze bwemeza isano hagati y’iyo nzoga ikorerwa muri Mexique n’icyorezo cya Coronavirus.

Kuva ku itariki 18 kugeza kuri 26 Mutarama, hirya no hino ku isi, abanditse kuri internet bashakisha amagambo ‘Corona Beer Virus’ bariyongereye bagera ku 2.300% , nk’uko bigaragazwa na Google.

Kuri urwo rubuga basobanura ko icyo cyorezo cyiswe ‘Coronavirus’ bitewe n’uko iyo barebye iyo virusi muri mikorosikopi (microscope), babona ifite ishusho nk’iy’ikamba ry’abamikazi na twa tuntu dusa n’udusongoye tuba ku ikamba.

Ubundi ‘Corona’ ni ijambo ry’Ikilatini risobanura ‘Crown’ mu Cyongereza cyangwa se ‘Ikamba’ mu Kinyarwanda.

Ikindi kandi ni uko n’abagerageza guhuza icyo cyorezo n’imodoka ya ‘Corona’ ngo ntaho bihuriye. Kuko izina ryavuye ku ishusho y’iyo virusi muri microscope.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese Ntabwo yari yagera Murwanda?

Alice yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka