#CHOGM2022: Barebeye hamwe uko bahangana n’ikindi cyorezo gishobora kwaduka

Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hari intege nkeya mu nzego z’ubuzima hirya no hino ku Isi. Ibihugu byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa gukumira umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid-19. Abantu benshi barapfuye bazize ko batabonye ubuvuzi mu gihe gikwiye.

Ibyo byatewe n’uko icyorezo cyatunguranye cyane, ariko iterambere ry’ikoranabuhanga ryihuse, ryagaragaje ko hari byinshi bishobora gukorwa mu gihe hari ingengo y’imari ikwiye ndetse n’ubushake bwa politiki.

Perezida w'Inteko ishinga amategeko mu Rwanda, Mukabalisa Donatille yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama
Perezida w’Inteko ishinga amategeko mu Rwanda, Mukabalisa Donatille yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

Ku itariki 21 Kamena 2021,ubwo Perezida w’Inteko ishinga amategeko mu Rwanda, Mukabalisa Donatille yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’iminsi ibiri ya ‘Commonwealth People’s Forum’ yaberaga mu Mujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abantu basaga 250, yasobanuye uko icyorezo cya Covid-19 cyatunguranye.

Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19, cyagaragaje intege nke ziri mu nzego z’imiyoborere mu bijyanye no guha abaturage ibyo bakeneye”.

“Icyorezo cyagaragaje ubusumbane mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth mu bijyanye no kubona inkingo ndetse n’ibindi bikoresho byari bikenewe mu guhangana n’icyo cyorezo”.

Iyi nkuru dukesha The New Times ivuga ko Mukabalisa Donatille yavuze ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kureba uko ibibazo bihari byakemurwa neza kurushaho.

Dr Ines Hassan, Umushakashatsi kuri gahunda ya ‘Global Health Governance Programme’ mu kigo cya ’Usher Institute’ yagize ati “Hari ibibazo byari bihuriweho n’ibihugu biteye imbere n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere. Mu bibazo bihuriweho birimo kubura abakozi bahagije mu nzego z’ubuzima, ubusumbane, ubumenyi buke ku cyorezo, ndetse no kudashobora kubona serivisi zimwe na zimwe z’ubuzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka