Canada: Barakora ubushakashatsi ku ndwara y’amayobera yibasira ubwonko

Abaganga bo muri Canada barimo gukurikirana abarwayi barwaye indwara itaramenyekana neza ariko yibasira ubwonko. Bigitangira ngo abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bisa n’iby’indwara idakunze kuboneka cyane muri icyo gihugu ariko na yo yibasira ubwonko yitwa ‘Creutzfeldt-Jakob disease’. Gusa nyuma yo gukurikirana bitonze, basanze iyo ndwara itandukanye n’iyo bibwiraga.

Steve Ellis (ibumoso) avuga ko Roger Ellis (iburyo) yatangiye kugaragaza ibimenyetso by'iyo ndwara mu 2019
Steve Ellis (ibumoso) avuga ko Roger Ellis (iburyo) yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara mu 2019

Uwitwa Roger Ellis, ku isabukuru y’imyaka 40 yo gushyingiranwa, yafashwe yikubita hasi ari iwe mu rugo, aho ari mu kiruhuko cy’izabukuru, kuko ari myaka ya za 60, yavukiye anakurira ahitwa ‘New Brunswick’s bucolic’ ku mwigimbakirwa wa ‘Acadia’, nk’uko bivugwa n’umuryango we, ubundi yari umuntu utajya urwara, uhorana ubuzima bwiza kugeza ubwo yafashwe n’iyo ndwara.

Umuhungu we witwa Steve Ellis, yavuze ko nyuma y’ubwo yikubita hasi, ubuzima bwatangiye kugenda nabi ku buryo bwihuta cyane.

Yagize ati, " Yatangiye kujya abona ibintu bidahari, kwikanga bya hato na hato, kunanuka, akanduranya, akavuga amagambo ayasubiramo … Nyuma yageze n’aho adashobora kugenda, nyuma y’amezi nk’ atatu baduhamagaye ku bitaro, batubwira ko babona ko ashobora gupfa,ariko ntawuzi impamvu."

Ku ntangiriro, abaganga ba Roger Ellis bakekaga ko yarwaye indwara yitwa ‘Creutzfeldt-Jakob disease [CJD]’, kuko nayo yangiza imikorere y’ubwonko kimwe na ‘Alzheimer’, ‘Parkinson’ ndetse ‘ALS’.

Nyuma yo gufata ibipimo bya Roger Ellis ngo barebe ko koko yaba yararwaye iyo ndwara yitwa ‘CJD’, ibisubizo byaje bigaragaza ko atari yo arwaye. Bituma abaganga bakomeza gushakisha icyo arwaye.

Umuhungu we yavuze ko abaganga bakoze ibishoboka byose ngo bavuze Se, ariko ngo indwara yakomeje kuba amayobera.

Abarwayi benshi bafite ibimenyetso by’iyo ndwara batangiye kugaragara mu 2018, nubwo hari abavuga bashobora kuba aba mbere baratangiye kuyirwara mu 2013.

Umuganga witwa Dr Marrero yavuze ko ibimenyets by’iyo ndwara ari byinshi kandi hari ubwo bitandukana ku murwayi n’undi, ariko mu bimenyetso byay harimo kubura ibitotsi, ububabare umuntu atabonera igisobanuro, kugira agahinda gakabije, kwibagirwa cyane, kunanirwa kuvugana n’abantu, kutabona neza, n’ibindi.

Kugeza ubu, ngo iyo ndwara imaze gufata abantu 48 bivugwa koi maze kwica abantu batandatu. Ifata abagore n’abagabo, bari hagati y’imyaka 18-85. Abamaze kuyirwara bose bakomoka ku Mwigimbakirwa wa Acadia na Moncton muri New Brunswick.

Ubushakashatsi burakomeje, kugira ngo abaganga bamenya iyo ndwara iyo ari yo n’uko yavurwa igahagarara.Leta Canada yashyizeho rubuga rwo kunyuzaho amakuru ajyanye n’iyo ndwara mu rwego rw gufasha abaturage bayo,bavugaga ko basa n’abari mu mwijima ku bijyanye n’iyo ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka