
Dr Theophile Tuyisabe, inzobere mu buvuzi bw’amaso akaba ari n’umuyobozi w’ibitaro bivura amaso bya Kabgayi, avuga ko indwara y’imirari igaragazwa n’uko amaso aba ahengamye umuntu yareba ukabona atareba mu kerekezo kimwe.
Dr Tuyisabe avuga ko imirari yayishyira mu bice bibiri, icya mbere ni igice kigaragaza imirari umuntu avukana, aho usanga amaso ahengamye yerekeje mu gice cyo ku zuru akenshi ugasanga aturuka ku ruhererekane rw’imiryango, indi ikaba imirari ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba umwana yari akeneye kwambara indorerwamo z’amaso (lunette) hakiri kare, atazambara bikarangira amaso yagiye mu mirari.
Ikindi gishobora gutera imirari ni igihe umuntu avutse, rimwe mu jisho ridafite ubushobozi bwo kureba. Hari n’imirari iterwa n’indwara ya kanseri, ifata ijisho bigatuma ritakaza ubushobozi bwo kubona.
Dr Tuyisabe avuga ko no gukomereka ijisho biri mu bitera kureba umurari, ndetse no kuba umuntu yarwara ikibyimba ku bwonko kigatuma imitsi ijisho rikoresha itabasha kongera gukora neza.
Ati “Mu by’ukuri iyo tubonye umuntu aza atubwira ko afite ikibazo cy’amaso, areba imirari kandi atari abisangwanywe bitubera ikimenyetso mpuruza cyo gusuzuma indwara kuri uwo muntu, rimwe na rimwe tugasanga afite indi ndwara ikomeye kuko usanga afite nk’ikibyimba cyo ku bwonko”.
Dr Tuyisabe avuga ko umuntu ufite ikibazo cy’imirari bidasobanuye ko afite n’ikibazo cy’imitekerereze y’ubwonko, ko umuntu ashobora kugira ikibazo bitewe n’impamvu yatumye iyo mirari ibaho.
Dr Tuyisabe avuga ko umurari uvurwa ugakira amaso akareba mu cyerekezo kimwe
Ati “Iyo dusanze umuntu yarayivukanye turamusuzuma ubundi twasanga nta kindi kibazo cyayimuteye turamubaga, amaso tukayahindukiza akongera akareba mu kerekezo kimwe, uwo twasanga abiterwa n’ikindi kibazo tubanza kuvura icyo kibazo, cyakemuka tukamubaga akareba neza mu mujyo umwe”.

Zimwe mu ngaruka zo kureba imirari harimo ko iyo umuntu atabasha kureba mu cyerekezo kwimwe, ubwonko butabasha kwakira amakuru atandukanye aturutse mu byerekezo bitandukanye.
Ati “Umuntu ufite ikibazo cyo kureba imirari usanga ubwonko bwe bwirengagiza amakuru buhawe na rya jisho ritareba neza. Izindi ngaruka z’iyi ndwara z’imirari ni ipfunwe riba ku bantu bayifite kuko usanga bahura n’ikibazo cyo kutagirirwa ikizere cyuzuye muri sosiyete barimo”.
Hari inzego zimwe na zimwe abantu bakanura imirari batakwisangamo, zirimo kujya gutoranywa muri ba Nyampinga, hari n’ibihugu bimwe na bimwe bitemera gushyira mu nzego z’umutekano abantu bakanura imirari.
Ati “Imirari ni ubusembwa kuko hari n’abo babenga cyangwa bakabengwa kuko bareba imirari, umuntu wese uyifite aba ashobora kuyivuza kuko serivisi zo kuyivura itangirwa no ku bwisungane mu kwivuza”.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho nanjye mfite umwana ureba umurari baduhaye transfer Yi kabgayi bibangombwa kwa ri mama umuryana agezeyo bamushiriramo umuti barataha babaha randevu basubiyeyo bamubwira ko bagomba kumubaga babanza kumushiramo ikinini gituma amara iminsi3 atakoma aratinya arataha nakuntu bamufasha bakamuha leunette ko iyiwe idakabije murakoze
Muraho nanjye mfite umwana ureba umurari baduhaye transfer Yi kabgayi bibangombwa kwa ri mama umuryana agezeyo bamushiriramo umuti barataha babaha randevu basubiyeyo bamubwira ko bagomba kumubaga babanza kumushiramo ikinini gituma amara iminsi3 atakoma aratinya arataha nakuntu bamufasha bakamuha leunette ko iyiwe idakabije murakoze
Muraho neza,,ngendendeye kuri ububutumwa mwadusangije,,nange
Ndeba imirari Kandi ababyeyi bange bambwiye ko navutse ndeba neza nyuma nzakugira ikibazo cy’uburwayi nyuma yabwo ndapfa ndongera ngarura
Mumwuka nuko nongeye kureba NGO babona ndeba imirari,, Kandi,ese nange mwamvura nkakira,,kuko ijisho ry’bumoso
Rireba mukerekeze cyitaricyo
Phone number:+250734203346
Muraho neza!
Ngendeye kuri ubu butumwa ndifuza ko nanjye nabona ubufasha bwo kuvurwa umurari,navutse ijisho rimwe ridafite ubushobozi bwo kureba nkirindi kuko rigaragara ari rito mu gufunguka rikanura.
Noneho naje kugira ikibazo cya Paralyse facial noneho risa naho birushijeho kuba ikibazo.Kaba nifuzaga ko mwamvura.Mfite ubwisungane RAMA ndumva icyo nkeneye ari ukumpa rendez-vous yaho nabonera ino servisi kuko nabuze aho nabariza.
Murakoze+250785490822