Bwaki yatumye umwana we amara imyaka itatu atarabasha kugenda

Mugurimari Epiphanie wo mu Karere ka Rutsiro ahamya ko kuri ubu afite ibyishimo byo kuba umwana we abasha kugenda nyuma yo gukira imirire mibi.

Mugurimari (uhetse umwana) avuga ko yishimira kuba umwana we yarakize imirire mibi akaba agenda
Mugurimari (uhetse umwana) avuga ko yishimira kuba umwana we yarakize imirire mibi akaba agenda

Mugurimari avuga ko umwana we yavutse mu mwaka wa 2012 ariko yarinze agira imyaka itatu atarabasha kugenda.

Muri icyo gihe ngo ababonaga uwo mwana bamufataga nk’ufite ubumuga kuko abandi bari mu kigero cye bari bazi kugenda.

Mugurimari avuga ko kuri ubu uwo mwana we ufite imyaka itanu y’amavuko abashaka kugenda. Hakaba hashize umwaka urenga aribwo atangiye kugenda.

Akomeza avuga ko umwana we yatinze kugenda kubera ikibazo cy’imirire mibi yatumye arwara bwaki maze imikurire ye isubira inyuma.

Mu gihe abandi bana badafite ibibazo batangira kugenda neza bafite imyaka ibiri, uwa Mugurimari we ngo ntiyabashaga no guhaguruka.

Agira ati “Umwana yatangiye yigunga ukabona nta morali afite. Yagize imyaka itatu atazi kugenda kuburyo yahagurukaga, yatera nk’intambwe ebyiri agahita agwa.”

Akomeza avuga ko uwo mwana we yagize ikibazo cy’imirire mibi kuko atamugaburiraga indyo yuzuye.

Ahamya ko atari azi kuyitegura kuko ngo yamugaburiraga imyumbati n’ibishyimbo by’inkumbagare.

Akaba ngo yaratangiye kugaragaza ikibazo cy’imirire mibi ubwo yari afite umwaka n’igice.

Uyu mwana ufite imyaka itanu y'amavuko yabashije kugenda nk'abandi nyuma y'imyaka itatu
Uyu mwana ufite imyaka itanu y’amavuko yabashije kugenda nk’abandi nyuma y’imyaka itatu

Mu mwaka wa 2015, umuryango wa World Vision ufatanyije n’Ikigega cya Koreya y’Epfo cy’ubutwererane (KOICA) batangije gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana mu mirenge ya Mushubati na Gihango. Iyo gahunda izarangirana na 2017.

Muri iyo gahunda, habanje guhugurwa abajyanama b’ubuzima uburyo bagomba kumenya abana bafite imirire mibi n’uburyo bayirwanya.

Ibyo byatumye Mugurimari ajyana umwana we wari ufite imyaka itatu, baramupima basanga afite ikibazo cy’imirire mibi maze bamusaba ko yamujyana muri gahunda yahatangijwe yitwa “Amaziko”.

Muri iyo gahunda, ababyeyi bafite abana bahurira hamwe mu mudugudu batuyemo, bazanye ibiribwa bitandukanye bajeje, ubundi abajyanama b’ubuzima bakabigisha uburyo bategura indyo yuzuye.

Umwana wa Mugurimari yari afite imyaka itatu ariko afite ibiro 10 gusa, mu gihe abana bazima bafite iyo myaka baba bafite ibiro biri hagati ya 12 na 17.

Gahunda y’Amaziko yaramufashije cyane

Yahise yitabira gahunda y’Amaziko, amara iminsi 12 ajyayo (nkuko bigenda ku bandi) maze umwana we atangira kurya indyo yuzuye.

Muri gahunda y'Amaziko ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye igizwe n'ibitera imbaraga, ibyuka umubiri n'ibirinda indwara
Muri gahunda y’Amaziko ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyuka umubiri n’ibirinda indwara

Impamvu bagomba kwitabira “Amaziko” mu gihe cy’iminsi 12 ngo ni uko byagaragaye ko muri iyo minsi ikurikirana, iyo umwana ahabwa indyo yuzuye yiyongeraho amagarama ari hagati 400 na 800, bikamufasha gukura neza.

Agira ati “Ubwo iminsi 12 iba irarangiye mbona hari aho avuye n’aho ageze. Ndongera ndatangira (nanone iminsi 12), umwana mbona arazamutse, mbona arakuze atangira no kugenda.”

Mugurimari, ufite abana batanu, avuga ko kuva ubwo yageze mu rugo atangira guteka ibiryo bikaranze kandi birimo n’imboga.

Uwo mubyeyi ahamya ko yashimishjwe cyane no kuba umwana we agenda kandi agakina n’abandi kuburyo ngo mu mwaka w’amashuri wa 2018 azamujyana ku ishuri.

Mugurimari ni umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rutsiro batanga ubuhamya bagaragaza uburyo imirire mibi yari yugarije abana babo ariko bakaza kugobokwa na gahunda y’Amaziko.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe cy’myaka itatu iyo gahunda yo kurwanya imirire mibi imaze mu mirenge ya Mushubati na Gihango, imirire mibi mu bana yagabanutse.

Ubwo iyo gahunda yatangiraga muri 2015, abana bari bafite imirire mibi babarirwaga ku kigero cya 47,7%. Ariko mu mwaka wa 2017 icyo gipimo cyari kigeze kuri 47,3%.

Abajyanama b’ubuzima bakoze akazi gakomeye

Ibyo byose byagezweho kubera uruhare runini rw’abajyanam b’ubuzima bigishije abo babyeyi guteka indyo yuzuye.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima witwa Mukawera Eugenie, ahamya ko na mbere bigishaga ababyeyi guteka indyo yuzuye ariko mu buryo budahagije.

Bamwe mu bajyanama b'ubuzima bo muri Rutsiro bigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo muri Rutsiro bigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye

Aho iyo gahunda yo kurwanya imiriremibi iziye, ngo bongerewe ubumenyi binyuze mu mahugurwa bahabwaga kenshi.

Agira ati “Baraje baraduhugura tumenya gupima ibiro, tumenya uko bareba umwana ufite imirire mibi, kuburyo iyo umwana yazaga ku “Amaziko” twaramupimaga na nyuma yo kuyavaho tukamupima tukareba ko hari icyo yiyongereyeho.”

Akomeza avuga ko abo basangaga ntacyo biyongereyeho babasibizaga bakongera kumara iminsi 12 ku “Amaziko”.

Aline Niyonambaza, umukozi wa World Vision mu mushinga w’ubizima n’imirire, avuga ko banafashije ababyeyi b’abana bafite imirire mibi, babaha imbuto z’ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi, ibigori n’imboga. Banabahaye amatungo magufi arimo ihene kugira ngo abahe ifumbire.

Ibyo byose ngo byari ukugira ngo ababyeyi nabo bifashe gushaka indyo yuzuye.

Agira ati “Twabahuguye ku buryo izo ndyo zose (zuzuye) zigomba kuba iwabo mu ngo. Akagira akarimo k’igikoni, akagira ubworozi bw’amatungo magufi ibyo bigatuma nibura umubyeyi mu rugo ashakisha mubyo afite agasanga afite indyo yuzuye agategurira umwana.”

Umuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko muri rusange imirire mibi yugabanutse. Mu gihe cy’umwana urenga abana bafite imirire mibi bavuye kuri 400 bagera kuri 222.

Hongkun Oh umuyobozi ushinzwe imirire muri KOICA na Aline Niyonambaza umukozi wa World Vision mu mushinga w'ubizima n'imirire basobanurira abanyarutsiro uko imirire ihagaze muri ako karere
Hongkun Oh umuyobozi ushinzwe imirire muri KOICA na Aline Niyonambaza umukozi wa World Vision mu mushinga w’ubizima n’imirire basobanurira abanyarutsiro uko imirire ihagaze muri ako karere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turwanye imirire mibi dukoresha idyo yuzuye bizarinda umuryango .rero muzashake uburyo muhugura ababyeyi nabi bamenye uburyo bapima abana bakamenyako bageze mumirire mibi nkubu Mfite umwana wamezi 19 afite ibiro12.700g ariko muri raporo yakarere yasohotse mubana bafite imirire mibi kuwa07/2022iyomenya uko bapima bakoresheje ibiro ningano nari kubyikorera kuko sinanyuzwe niyo raporo yakarere kanyarugenge

Alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka