Buri mwaka Abanyarwanda ibihumbi 10 bandura kanseri - RBC

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka Abanyarwanda ibihumbi 10 bandura kanseri aho abantu ibihumbi bitatu muri bo aribo bitabira gahunda y’ubuvuzi.

Abagana ibitaro bya Kanseri bya Butaro buzurijwe macumbi afite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 72
Abagana ibitaro bya Kanseri bya Butaro buzurijwe macumbi afite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 72

Ni kimwe mu bihangayikishije Ubuyobozi bwa RBC bugaragaza impungenge buterwa no kuba abantu batajya kwisuzumisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, ari nayo ntandaro yo kwandura kanseri igahitana benshi kandi hari ubuvuzi.

Mu butumwa bwatanzwe na Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu Gishinzwe ubuzima(RBC) ubwo aherutse gusura abaturage bo mu karere ka Burera, n’abarwariye mu bitaro bikuru bya Kanseri bya Butaro, yababajwe n’uburyo mu Rwanda hari ibitaro bya Kanseri ariko abaturage bakaba batabigana kugeza ubwo abantu ibihumbi birindwi barembya na kanseri kandi bakagombye kwitabwaho bakanavurwa.

Agira ati “Imibare y’isuzuma ryakozwe mu kugenekereza twasanze abanyarwanda ibihumbi 10 bandura kanseri buri mwaka. Ni ukuvuga ngo ni abantu bashya.

Kandi mu Rwanda abantu ibihumbi bitatu nibo dupima tukabona ko bayifite. Bivuze ngo hari abantu ibihumbi birindwi tutari kubona bafite kanseri cyangwa se tukayibona byatinze, bigaragara ko tutisuzumisha kare. Icyo cyanteye impungenge muri izi nshingano dufatanyije twese”.

Dr Nsanzimana umuyobozi wa RBC asaba abaturage kugana ibitaro ba kanseri bisuzumisha ngo bavurwe amazi atararenga inkombe.
Dr Nsanzimana umuyobozi wa RBC asaba abaturage kugana ibitaro ba kanseri bisuzumisha ngo bavurwe amazi atararenga inkombe.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko ikibabaje ari uburyo amoko atanu ya kanseri ari yo akomeje guhitana abantu, kandi mu Rwanda harashyizweho ubushobozi bwo kuzivura. Ngo ikibazo kikaba abaturage batipimisha kare ngo bavurwe kanseri itarabarenga.

Agira ati “Kanseri eshanu za mbere ziri gutwara ubuzima bw’abantu tushoboye kuzivura. Hari kanseri y’inkondo y’umura, kandi mwumvise ko dushobora kwirinda ya virusi ndetse tukayivura kare. Kanseri y’ibere niyo iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda kandi hari uburyo umuntu yipima bityo akavurwa. Iyo nayo turayivura”.

Dr Nsanzimana avuga ko kanseri ya gatatu y’inkondo y’umura n’iya kane nazo u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzivura.

Agira ati “Kanseri ya gatatu n’iya kane ni iy’inyama zo mu nda, ariyo umwijima cyane cyane Hepatite C. Uwo ni umuhigo wa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika na Guverinoma, ko mu myaka itanu iri imbere nta kanseri ituruka kuri hepatite C izaba ikiri mu Rwanda, iyo nayo twayikura kuri lisite”.

Dr Joel Mubiligi, umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda (ibumoso) ari kumwe n'uwashinze Umuryango Partners in Health (iburyo)
Dr Joel Mubiligi, umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda (ibumoso) ari kumwe n’uwashinze Umuryango Partners in Health (iburyo)

Kanseri y’abagabo ya Porositate(udusabo tw’intanga), avuga ko nayo mu Rwanda hari ubushobozi bwo kuyivura. Dr asaba abaturage kwirinda izo kanseri barya indyo yuzuye, bakora siporo bakurikiza n’inama bagirwa n’abaganga kandi abakangurira no kugana ibitaro bya kanseri kwisuzumisha aho bahabwa serivise zinyuranye bakanacumbikirwa nta kiguzi.

Ni inyigisho zakiriwe neza n’abaturage, aho bemeza ko bagiye kujya bagana ibitaro bisuzuma bikanavura kanseri bya Butaro, mu rwego rwo kwisuzumisha ngo bamenye uburyo bahagaze batabanje kuremba, dore ko bamwe bavuga ko ari amahirwe mu Rwanda kuba bafite ibyo Bitaro aho bitandukanye no mu myaka yashize barwaraga bakavuga ko barozwe.

Uwimana Marcelline ati “Baradukanguye, ubu nanjye maze iminsi ndibwa mu nda ngiye guhita nisuzumisha. Ni amahirwe kuba mu Rwanda dufite ibitaro bisuzuma kanseri bikanayivura. Kera hapfaga benshi bavuga ko ari amarozi ubu turi mu iterambere, ntawe ukwiye kwicwa na kanseri kandi dufite ubuvuzi bwayo.

Nyirambonigaba Aline ati “Ntwabwo twari tuzi kanseri, byose twabyitaga uburozi. Nkanjye nturiye ibitaro bya Butaro, ariko kugirango nzatekereze kwisuzumisha byaranze. Ubu mbonye isomo ngiye kwisuzumisha hakiri kare nta mpamvu yo kwicwa n’indwara kandi Leta yaraduhaye ubuvuzi.

Nirere Sandrine, nawe aremeza ko hari abantu bicwaga na kanseri, kubera ubujiji bakabyita amarozi ndetse imiryango igashwana.

Ati “Ntabwo twumvaga ko kanseri yabaho, twumvaga ari amarozi. Nabonye abapfaga buri munsi ugasanga n’imiryango yashwanye ngo yararoganye, ariko ubu twamaze gusobanukirwa n’akarusho iri vuriro ryubatswe iwacu. Tugiye kujya twitabira kare kugira ngo indwara ivurwe umuntu atararemba”.

Uwihoza Francine, wavuwe Kanseri y’ibere agakira nyuma y’urugendo rurerure yakoze ava i Nyamasheke aho atuye, ashimira Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo, ibegereza ubuvuzi.

Asaba buri wese kwisuzumisha kanseri hakiri kare. Yibutsa n’abaturage ko kanseri ivurwa igakira, aho yitangaho urugero rw’uburyo akimara kwisuzumisha ibere bamubwiye ko ari kanseri akiheba, ariko nyuma bamaze kumuvura agarura icyizere cy’ubuzima, ubu akaba akorera umuryango aharanira iterambere.

Uwihoza Francine avuga ko yavuwe kanseri y'ibere
Uwihoza Francine avuga ko yavuwe kanseri y’ibere

Ibitaro bya Kanseri bya Butaro byubatswe ku nkunga y’Umushinga Partners in Health (Inshuti mu Buzima) bikomeje gufasha ababigana bivuza kanseri basaga 400 buri kwezi. Kuva mu mwaka wa 2012 abagana serivise y’ubuvuzi muri ibyo bitaro bakaba bagera ku 8700 nk’uko bivugwa na Dr Joel Mubirigi umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda.

Avuga kandi ko mu bagana ibyo bitaro, hari n’abaturuka mu bindi bihugu birimo ibihugu bituranye n’u Rwanda na Somalia, Sierra Leone n’ahandi.

Jabo Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaryguru yashimiye Ubuyobozi bw’Umushinga Partners in Health burangajwe imbere na Dr Paul Farmer wavuye mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika aza kubaka ibitaro mu cyaro cya Butaro aho yavuze ko ari urukundo rukomeye akomeje kwereka Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bonjour Cancer ntabwo yandura , mukosore inyito . kuko yandura ubwo bivuzeko umurwayi iyifite yakwanduza n’ abandi. thx

DUNGA yanditse ku itariki ya: 30-08-2019  →  Musubize

Nyamara ni ikibazo gikomeye kdi njye iri kosa narishinja RBC pe kuko rubanda ruri hanze aha ntibazi kanseri yewe nabize,hakwiye gutangwa ibiganiro birenze kuri kanseri publicite kuri yo ni impamvu yo kwisuzumisha buri uko umwaka utashye yewe n’ibindi babona bikwiye nka ba techniciens bitaba ibyo tuzatunga ibitaro ibihumbi n’ibihumbagiza bya kanseri!

Gilbert yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka