Sembagare abasaba ibi mu gihe rumwe mu rubyiruko cyane cyane urwiga mu mashuri yisumbuye usanga rwishora mu busambanyi ugasanga rutwaye inda zitateguwe cyangwa se rukanandura virusi itera SIDA.
Uyu muyobozi abwira urwo rubyiruko kwihangana no kwihesha agaciro kuko ari bwo bazabasha kugera ku byo bifuza bafite ubuzima bwiza.
Agira ati “Mwirinde imibonano mpuzabitsina mukiri batoya. Abana b’abakobwa mwige muzabona abagabo. Abana b’abahungu mwige muzabona inshuti z’abakobwa zize kaminuza. Niho muzaba abagabo bazarengera igihugu.
“Naho nutangira gutitira, bagashaka ibinini, bizaba byarangiye! Agaciro kanyu ni ukwifata mukirinda ubusambanyi. Kandi mwizera n’Imana, ubusambanyi ntabwo Imana ibwemera.”

Sembagare akomeza abwira urubyiruko ko SIDA ari icyorezo ko kandi kucyirinda byoroshye. Ababwira ko icya mbere bagomba gukora birinda SIDA ari ukugira imyitwarire myiza mu buzima bwabo, birinda icyo ari cyo cyose cyabashora mu nzira y’ibishuko.
Agira ati “Ntimukagonge urukuta ngo utekereze wamaze kurugonga. Ahubwo nubona urukuta imbere yawe uzavuge uti ‘ntabwo ndarukubitaho umutwe kuko ruriya ni urukuta.”
Uyu muyobozi akomeza yibutsa urubyiruko rwo mu karere ka Burera ko ari rwo mbaraga z’igihigu akaba ariyo mpamvu rugomba kwirinda icyo ri cyo cyose cyarutesha umurongo kigatuma rudakora ngo twiteze imbere.
Urwo rubyiruko kandi rusabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko ubinywa ata ubwenge akaba yanakwishora mu busambanyi akanduriramo SIDA.
Sembagare akomeza abwira urubyiruko ko rugomba wirinda SIDA kuko gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS II u Rwanda rwihaye harimo imishinga myishi iteza imbere urubyiruko. Ngo iyo mishinga ibateza imbere bagomba kuyikora bafite ubuzima buzira umuze.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|