Burera: Abarwayi bo mu mutwe abenshi babitewe n’ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu barwayi bo mu mutwe babarurwa muri ako karere higanjemo ababitewe no kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga.

Ndagijimana Jean Damascène, umukozi w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza no kurengera abatishoboye, avuga ko bikunze kugaragara ku barwayi bo mu mutwe batandukanye, ndetse hakaba n’abajya kuvuzwa bakoroherwa ariko bagaruka iwabo mu miryango bakongera bakabinywa.

Agira ati “Yego! Yego! Cyane cyane (abanywa) za kanyanga kuko n’iyo bamuhaye imiti iyo atubahirije amabwiriza bamuhaye kwa muganga, hari nk’abanywa ibitabi, bakanywa ibiki, bagatomboka (bakiruka ku musozi). Ariko iyo yubahirije amabwiriza yo kureka amatabi, inzoga n’ibiki, aba muzima”.

Akomeza avuga ko muri rusange abarwayi bo mu mutwe babitaho mu buryo bushoboka ku buryo hari n’abo bajya kuvuza bagakira.

Usibye abanywa imiti nabi cyangwa bakoroherwa bakongera kwishora mu biyobyabwenge bakongera bakarwara, hari n’abandi barwayi bo mu mutwe bajya kuvuza ariko ntibagaragaze impinduka, bakeka ko byaba bituruka mu miryango yabo, nk’uko Ndagijimana abihamya.

Agira ati “Imiryango ifite ubushobozi bayishishikariza kubafata bakabavuza (abarwayi bo mu mutwe). Ariko abatishoboye Leta irabajyana dufatanyije na Polisi, tukabajyana kwa muganga. Iyo borohewe baragaruka ariko bakabaha imiti baba banywa. Baroroherwa kereka abafite bya bindi (uburwayi bwo mu mutwe) bimeze nk’ibyo mu miryango. Hari ibimera nk’ibyo mu miryango yabo mbona bidakira!”

Aha ni mu mpera za 2013 ubwo abarwayi bo mu mutwe bafatwaga ngo bajye kuvuzwa.
Aha ni mu mpera za 2013 ubwo abarwayi bo mu mutwe bafatwaga ngo bajye kuvuzwa.

Mu gukomeza kwita ku barwayi bo mu mutwe ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe umwanzuro ko umuryango utishoboye uzaba urimo umurwayi wo mu mutwe wose uzajya urihirwa ubwisungane mu kwivuza.

Ubu buyobozi bukomeza busaba imiryango ifite abarwayi bo mu mutwe kujya ibagenzura mu gihe bahawe imiti, bakareba niba bayifata neza kugira ngo babashe gukira.

Ubuyobozi bw’akarere kandi busaba abanyaburera bose kujya batanga amakuru y’ahari abarwayi bo mu mutwe hakiri kare kugira ngo hafatwe ingamba zo kubitaho.

Kuri ubu mu karere ka Burera habarurwa abarwayi bo mu mutwe bagera ku 150 gusa ngo imibare igenda yiyongera kuko hagaragara abarwayi bo mu mutwe bashya.

Abarwayi bo mu mutwe bakunze kugaragara bagendagenda mu masantere atandukanye yo mu karere cyane cyane ayegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka