Bugesera: Umwana umaranye uburwayi imyaka 6 akeneye ubufasha kugira ngo avurwe

Umwana witwa Izabayo Donatien wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye mu Kagari ka Tunda mu Mudugudu w’Umusave akeneye ubufasha bwo kugira ngo umuryango we umuvuze.

Afite uburwayi bw'ibibyimba bumubabaza cyane
Afite uburwayi bw’ibibyimba bumubabaza cyane

Mu kiganiro umubyeyi w’uyu mwana Nyiranzabahimana Clotilde yagiranye na Kigali Today, yavuze ko uyu mwana yafashwe afite imyaka 8 ubu burwayi akaba abumaranye imyaka 6 kuko ubu uyu mwana afite imyaka 14.

Nyiranzabahimana avuga ko haje akantu kameze nk’akabyimba ku kuboko kw’iburyo akagira ngo ni uburwayi bita inkabya, amujyana kwa muganga baramuvura ariko uburwayi ntibwakira.

Yaje koherezwa ku bitaro bya CHUK no ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal ntibabasha kuvura uyu mwana.

Yaje gufata icyemezo cyo gusaba ko bamusezerera amusubiza mu rugo kuko ngo hari umuganga wari wamubwiye ko icyo kibyimba cyafashe ku mutsi ko nibakibaga umwana we yagira ibibazo ahitamo kubyihorera.

Nyiranzabahimana uko asobanura uburwayi bw’umwana we akubwira ko ngo icyo kibyimba cyaje no gufata ku itako ry’iburyo ubu akaba amerewe nabi ku buryo abonye uwamufasha kujya kwa muganga yamusubizayo akavurwa.

Uyu mubyeyi agaragaza ko nta bushobozi afite bw’amafaranga ariko ko umuryango we ufite ubwisungane mu kwivuza icyo abura ari amafaranga gusa yo kwita ku mwana we.

Ati “Ikibazo twagize mu muryango ni icy’ubukene, ariko cyane byatewe n’umuganga wamubwiye ko umwana atakira, mpitamo kumutahana”.

Abajijwe niba hari inzego z’ubuyobozi yabwiye ngo zimufashe kuvuza umwana we yasubije ko yabigejeje ku murenge ariko ntibamufasha.

Umwarimu witwa Nishimwe Shem wigisha kuri GS Tunda yigisha uyu mwana Izabayo Donatien avuga ko uyu mwana yigaga ariko arwaye ndetse uburwayi bwe bukamubabaza cyane ku buryo usanga iyo ibyo bibyimba byamuryaga atabashaga kwiga ahubwo yariraga.

Nishimwe ni we watekereje ko uyu mwana aramutse avuwe yakira ariko kuko ababyeyi be bavuga ko badafite ubushobozi bagahitamo kumwihorera yatekereje kumukorera ubuvugizi ku bantu bose b’umutima mwiza kugira icyo bigomwa uwo mwana akavurwa.

Ati “Ndasaba ko n’umuganga wabona yabasha kumuvura agakira ko yabikora byihuse bakarengera amagara y’uyu mwana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, aherutse kuganira na Kigali Today kuri iki kibazo, avuga ko agiye kugikurikirana bakareba niba uwo mwana yafashwa.

Meya Mutabazi yavuze ko ikihutirwa ari ukugira inama uwo mubyeyi akageza umwana kwa muganga kuko umuryango ufite ubwisungane ntakiwubuza kwitabwaho.

Se w’uyu mwana ntitwashoboye kugira icyo tuvugana kuko yari yagiye guca inshuro ngo babone ikibatunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuki mutakoze ubucukumbuzi mu menye kwa muganga uburwayi bamusanzemo? Wasanga akeneye palliative care kurusha ibindi dukeka

Cloclos yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Birababaje pe uyu mwana aranyura muburibwe bukomeye cyane,kujya kwa muganga nibyo rwose ariko ndumva hano dukeneye kumenya ngo ese umwana yavurizwa hehe
ese ubushobozi bukenewe bungana iki

ese uwakenera kugira icyo afasha uy’umuryango yabinyuza muzihe nzira

MURAKOZE

ESTHER yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka