Bugesera: Abana barenga ibihumbi 70 bagiye gukingirwa Covid-19

Abafite inshingano zo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, baratangaza ko bateganya gukingira abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura barenga ibihumbi 70.

Ni nyuma y’uko hamaze gukingirwa bagenzi babo bari mu kigero cy’imyaka 12 kuzamura, bamaze guhabwa urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko igikorwa cyo gukingira abarimu ndetse n’abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka 12 kuzamura cyagenze neza.

Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Yvette Imanishimwe, avuga ko n’ubwo igikorwa cyo gukingira abarezi ndetse n’abanyeshuri cyagenze neza, ariko harimo umubare w’ababyanze n’ubwo atari benshi.

Ati “Mu Karere ka Bugesera abarezi 3664 kuri 3671 barakingiwe Covid-19 inkingo zose, 7 batakingiwe byatewe n’imyemerere, ariko amabwiriza abivuga neza, ntabwo bari kubasha kwigisha badakingiye kandi bigisha abana b’igihugu, ntabwo barimo kwigisha barasezeye”.

Akomeza agira ati “Mu banyeshuri barengeje imyaka 12 bakingiwe Covid-19, dufite abangana na 52,542 bakingiwe, kuri 52,889 bagombaga gukingirwa, nabo dufite 347 batakingiwe, impamvu ni ya yindi y’imyemerere, ariko umunyeshuri we ntabwo yahagaritswe kwiga kubera ko adakingiye, ahubwo dukomeza kugenda tuganiriza imiryango kugira ngo yumve akamaro ko kw’ikingiza Covid-19, nka bumwe mu buryo budufasha kuyirinda”.

Uwamahoro avuga ko bizeye ko icyo gikorwa kizagenda neza
Uwamahoro avuga ko bizeye ko icyo gikorwa kizagenda neza

Biteganyijwe ko gahunda yo gukingira abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura, izatangira mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023, kizatangira tariki 26 Nzeri 2022.

N’ubwo hari ababyeyi bamaze kumva ndetse no gusobanukirwa neza akamaro k’urukingo rwa Covid-19, harimo n’abandi batarabyumva neza, kuko bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko badakozwa ibyo gukingiza abana bari muri icyo kigero kuko bakiri bato.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kurwanya Covid-19 mu Karere ka Bugesera, Claire Uwamahoro, avuga ko bateganya kuzakingira abana berenga ibihumbi 70.

Ati “Turateganya gukingira abana bari mu kigero cy’abana bari hagati y’imyaka 5 na 11, bangana na 71,570, ariko tukazahera ku bana bari hagati y’imyaka 8 na 11 bangana 54,486. Mu by’ukuri ugereranyije n’abana bakingiwe mbere, twakingiye benshi kurenza abo duteganya gukingira ubu muri icyo kigero kigiye gukurikiraho, niyo mpamvu bitazagorana ukurikije imbaraga ndetse n’ubufatanye bwagiye bugaragazwa”.

Ibi bizakorwa hagendewe kuri lisiti z’abana b’abanyeshuri bari muri icyo kigero, zizakorwa n’ubuyobozi bw’amashuri kugira ngo bizafashe kumenya abana bari muri icyo kigero.

Imanishimwe avuga ko abana batikingije bazakomeza kuganirizwa kimwe n'ababyeyi babo
Imanishimwe avuga ko abana batikingije bazakomeza kuganirizwa kimwe n’ababyeyi babo

Muri rusange abantu bogomba gufata inkingo za Covid-19 mu Karere ka Bugesera, imibere yerekana ko abamaze gukingirwa bageze ku kigero cya 122.17% ku bamaze gufata urukingo rwa mbere, n’abandi bari ku kigero cya 112.67% ku bafashe urwa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka