Bugarama: Abaturage barakangurirwa kwirinda korera yadutse muri Congo
Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi cyane cyane abaturiye umupaka wa Kamanyura uhana imbibe n’uwo murenge barakangurirwa kugira isuku n’isukura mu rwego rwo gukumira icyorezo cy’indwara ya korera yagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, Ndamuzeye Emmanuel, yatangarije abaturage ububi bwa korera avuga ko hari impungenge z’uko yakwambuka umupaka kubera urujya n’uruza rwabaturage baba bambukiranya umupaka isaha ku yindi.
Ku mupaka wa Kamanyura na Bugarama hambuka nibura abaturage bari hagati ya 1500 kugera ku 2000 ku mpande z’ibihugu byombi.

Abanyekongo bajya i Bukavu bakoresha umuhanda wo mu Rwanda mu gihe uw’iwabo utaratungana naho abandi ni Abanyarwanda bakunze kujya guhinga muri Kongo kimwe n’abajya gucuruza mu rwego rwo gushakisha imibereho.
Abaturage basabwe gufata ingamba zatuma birinda icyo cyorezo zirimo kugira isuku ihagije dore ko indwara ya korera ahanini iterwa n’umwanda.
Hashize igihe gito hamenyekanye amakuru ko hari abarwayi 20 bamaze gufatwa na korera bakaba bari mu bitaro byitwa St Joseph byo muri Congo hafi y’umurenge wa Bugarama.

Abaturage basabwe kubyutsa gahunda ya kandagira ukarabe mu ngo zabo aho buri wese agomba kuzirikana ko agomba gukaraba n’isabune avuye mu musarani cyangwa mu gihe agiye kurya kandi babujijwe gusuhuzanya bahujije ibiganza.
Ikindi ni ugukoresha amazi meza, kwirinda kurya ibiryo bitogeje nk’imbuto zicuruzwa mu masoko byaba ngombwa bakanazireka kugeza aho icyo cyorezo kirangiriye mu baturanyi babo ba Congo.
Zimwe mu mpungenge aba baturage bagaragaje zatuma bafatwa na korera hari kuba badafite amazi meza kuko bavuga ko ahari afitwe n’abishoboye naho abafite amikoro make ngo baracyakoresha umugezi wa Rusizi, Rubyiro n’iyindi migezi baturiye.

Umuyobozi w’umurenge wa Bugarama, Egide Gatera, yijeje abaturage ko amazi meza ari hafi ari make abasaba gukoresha ayo bafite kugira ngo icyo cyorezo gicike kitari cyabageraho.
Abaturage nabo ariko ngo bahagurukiye kuyikumira kuko hari ibyo nabo bagiye kongeramo ingufu harimo kwirinda kwituma ku gasozi, kugira imisarani no gukaraba buri gihe bahuye n’imyanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe nanjye nduwa bugarama ndabatashya kandi no kubashimira mu nama nziza mutugira.
ngaho mukomeze imirimo yanyu ntagucika intege turi kumwe muri byose twungurana ibitekerezo