Brazil: Covid-19 ikomeje kwica abantu benshi ku munsi

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera bikabije muri Brazil, aho abasaga 3000 bahitanwa na cyo ku munsi, bigakekwa ko biterwa n’uko icyo gihugu nta ngamba cyashyizeho zo kwirinda icyo cyorero.

Ku wa kabiri tariki 23 Werurwe 2021, abantu 3251 baraphuye mu masaha 24, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu, abamaze guhitanwa nayo bamaze kurenga ibihumbi 298 kuva mu mpera za Gashyantare 2020.

Kugeza ubu, abanya Brazil nta ngamba zihamye zo gukumira icyo cyorezo bashyiriweho na Leta yabo, dore ko Perezida Jair Bolsonaro, yavuze ko ingamba za Guma mu rugo ari uguhohotera no gukenesha abaturage kurushaho. Avuga ko ubukene bwica kurusha Covid-19, ko imirimo igomba gukomeza uko bisanzwe.

Ibitaro hirya no hino bivuga ko bimaze kurengerwa, aho abaganga bavuga ko batakigira aho bashyira abarwayi, n’aho bakirira indembe hakaba hamaze kuzura kugera kuri 80%, ndetse ngo ibikoresho n’imiti n’umwuka uhabwa indembe byabaye ingorabahizi.

Perezida Jair, yijeje abaturage ko bagiye gutangira gukikingirwa, aho mu mpera z’umwaka wa 2021, iki gihugu kizakira inkingo zigera kuri miliyoni 500.

Gusa bamwe, bavuga ko batizeye ko izi nkingo, nubwo zidahagije zizaboneka, kuko Perezida Jair, atahwemye kuvuga ko batagomba kuzizera, ndetse incuro nyinshi yazibijeje bakaba batarazibonye.

Abayobozi b’Intara bagerageje gushyiraho gahunda ya guma mu rugo, bamaganwe na Perezida Bolsonaro abita abanyagitugu, ariko bo ngo ntibazahindura iyo gahunda.

Perezida Jair, witegura kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2022, yavuze ko yifatanyije n’ababuze ababo bazize Covid-19, ijambo ryakiriwe n’urusaku rw’abaturage, bahonda amabido n’amasafuriya mu mijyi ikomeye nka Rio de Janeiro, Sao Paulo, Brasilia n’ahandi, bavuga ko barambiwe imiyoborere ya Jair Bolsonaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka