Bifuza kuvurwa indwara y’umuvuduko w’amaraso ibatera kutabona

Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, hari ababyeyi bakuze bifuza gufashwa mu buvuzi bw’amaso kuko ngo indwara y’umuvuduko w’amaraso ibatera kutabona.

Ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Ngoma, ni ho usanga aba babyeyi ku munsi bahawe wo kuza gufata imiti y’umuvuduko w’amaraso.

Icyo bahurizaho bose ni ukuba batakibona neza, biturutse kuri iyi ndwara, ku buryo usanga muri bo hari abifuza guhabwa imiti iborohereza kurushaho, bakanifuza kuvurwa amaso.

Uwitwa Odette Bankundiye agira ati “Abantu b’abakecuru, indwara y’umuvuduko iratwugarije. Reba uko ngana uku mfite imyaka 52, ariko sindi kubona. Mpora numva mu mutwe imisonga ishora mu maso; umuvuduko ni wo ubitera.”

Judith Mukamana amwunganira agira ati “Hano baduha imiti y’umuvuduko w’amaraso buri kwezi. Ikibazo dufite ni icy’amaso atakibona. Mba numva ibintu bisamira mu mutwe. Iyo ndyamye mba numva ari nk’imvura igwa buri gihe, nakanura nkaba numva wagira ngo harimo amahwa anjomba.”

Yungamo ati “Twifuza kuvurwa amaso no guhabwa imiti itugabanyiriza uburibwe bwo mu mutwe.”

Vénantie Mukarugema na we ati “Mfite imyaka 69, ariko simbona. Kandi ndwara umuvuko, ndwaye igifu. Byose byankoraniyeho. Cyane cyane nkeneye gukurikiranwa ku kwivuza amaso, kuko imiti y’umuvuduko yo ndayifata.”

Aba babyeyi banavuga ko baka uburenganzira (transfert) bwo kujya kwivuza ku bitaro ntibabuhabwe.

Ni byiza kwivuza amaso igihe ufite umuvuduko w’amaraso

Dr Félicité Mukamana, muganga w’amaso kuri CHUB, yemeza ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ishobora gutera ubuhumyi, ariko ko atari yo yonyine, bityo agasaba abayirwaye kimwe n’abarengeje imyaka 40 kwisuzumisha amaso nibura rimwe mu mwaka, kugira ngo bafashwe.

Akomeza agira ati “Ubundi ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, igihe amenye ko awufite aba agomba guhita areba muganga w’amaso. Iyo asanze nta kibazo uramutera, agenda amuha igihe cyo kugaruka, yasanga agifite, akareba uburemere bwacyo, akamuha ubufasha.”

Yungamo ati “Hari n’igihe umuvuduko w’amaraso uba mwinshi cyane, ugakabya, waza ugahita wonona amaso cyane, mu buryo bwihuse. Ufite icyo kibazo iyo adahise afashwa, hari igihe ahuma burundu.”

Umuvuduko w’amaraso ni iki?

Dr Sylvain Habarurema, inzobere mu kuvura indwara zo mu mubiri, asobanura ko ubundi iyo bavuze indwara y’umuvuduko w’amaraso bitavuga ko amaraso aba yabaye menshi mu mubiri akabyigana, ahubwo ngo ni imbaraga amaraso atemberana mu mitsi.

Umuvuduko w’amaraso rero ngo ushobora guturuka ku kuba imiyoboro y’amaraso itakibasha gukweduka kuko yakomeye, urugero nko ku muntu ushaje, cyangwa imiyoboro y’amaraso yaragabanutse mu ngano z’aho amaraso atambuka bitewe n’ibyagiye byihomaho, urugero nk’ibinure.

Ibi ngo bitera ingaruka ku miyoboro y’amaraso minini, ariko bikanashobora kugira ingaruka ku tuyoboro tw’amaraso dutoya, cyane cyane utujyana nko mu mpyiko no mu bwonko.

Ati “Iyo amaraso atakibasha gutambuka neza, ngo ajye kugaburira umubiri wose neza, umuntu atangira kugira ikibazo. Iyo bigeze ku dutsi dutoya tw’amaso, bitangira gutezamo ikibazo. Twa tunure turimo dushobora gutuma uwo mutsi ukomera cyane, ndetse bikaba byatera ko ucika, hakaba habaho kuva kw’amaraso mu maso, cyangwa se no kutagezayo umwuka uhagije bikaba byatera ubuhumyi no kutabona neza.”

Dr Habarurema anavuga ko uretse kuba indwara y’umuvuduko w’amaraso yatera kutabona neza, ishobora no gutuma umutima ubyimba umuntu akaba yawurwara, cyangwa akaba yarwara impyiko, cyangwa se na none akaba yajya agira ibinya cyangwa akabura umwuka mu bwonko bigatera stroke (paralizi y’ibice bimwe na bimwe by’umubiri byakoreshwaga n’igice cy’ubwonko cyabuze umwuka).

Asaba rero abarwaye iyi ndwara kwirinda kurya amavuta menshi cyangwa ibinure, n’igihe babifashe bagakora imyitozo ngororamubiri, bakirinda kunywa itabi n’inzoga nyinshi kandi bakirinda gufata ibinyamasukari byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka