Basanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bayikesha kuramba

Abafata imiti igabanya ubukaba bwa Virisi itera Sida (HIV/VIH), basanga ikwiye gukundwa, kubahwa no gufatwa neza, kuko ari kimwe mu bibafasha kubaho neza no kumara igihe kirekire.

Basanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bayikesha kuramba
Basanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bayikesha kuramba

Ibi ababivuga ni abamaranye ubwandu bwa virusi itera Sida imyaka irenga 20, babikesha kuba kuva aho babimenyeye baratangiye gufata imiti kandi neza nk’uko babisabwa na muganga, ku buryo nta kibazo na kimwe bagize kibabuza gukora imirimo yabo ya buri munsi no kwiteza imbere hamwe n’imiryango yabo.

Bamwe mu batifuje ko imyirondoro yabo itagaragazwa, ni abavuga ko bamaranye ubwandu imyaka iri hejuru ya 20, kandi uretse kuba ari bo bazi ko bafite iyo virusi, ariko nta wundi ushobora kubimenya, kubera ko imiti bahabwa ituma badashobora kuzahazwa n’ibyuririzi by’indwara zitandukanye.

Umwe muri bo, avuga ko amaze igihe afata iyo miti, kandi ikaba yaramufashije cyane kuko mu bana afite bose nta wanduye.

Ati “Maze imyaka 20 ari na ko nshima Imana ko nta mwana mfite wanduye, kuko kugeza ubu aho mpagaze ntabwo bagipima virusi ngo bayibone, kubera gufata imiti neza. Imana yaduhaye Leta nziza yita ku baturage bayo, nkabashimira imbaraga bashyiramo, kuko batazishyizemo iriya miti irahenze ntabwo ari umuturage wese wapfa kuyibona. Ni yo mpamvu nshishikariza umuntu wese kuyifata neza, akayubaha, akayikunda kuko igihe tumaze ni yo, n’igihe tuzamara imbere niyo.”

Mugenzi we ati “Nabonye umugabo, ndashaka, mbyara umwana, ngenda nkurikiza amabwiriza y’abaganga, ngafata imiti, umwana bamukoreye ibizami basanga ari muzima.”

Mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda virusi itera Sida (HIV/VIH), kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, wizihizwaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwishakamo ibisubizo mu guhangana na virusi itera SIDA”, hagaragajwe ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa, ariko kandi badakwiye kwirara, kuko hakiri ibindi byo gukora kugira ngo hirindwe ubwandu bushya.

Bimwe mu byagezweho byishimirwa, ni uko u Rwanda ruhagaze neza kubera ko rwamaze kurenza intego zashyizweho na ONU-SIDA (za 95-95-95) zigamije kurandura Sida kugeza mu 2025.

Izi ntego zigena ko 95% by’abafite ubwandu bwa HIV baba bazi ko babufite, 95% by’abazi ko banduye bakaba bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe 95% by’abafata imiti baba barageze ku rwego virus zitakigaragara mu mubiri.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko u Rwanda ruri ku kigero cya 96–98–98, naho 99% by’abagore batwite banduye Sida bafata imiti igabanya ubukana, ibyatumye igipimo cy’abana bavukana ubwandu kigabanuka kigera munsi ya 2% uhereye mu 2015.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+), Dr. Deo Mutambuka, avuga ko kuba uyu munsi hari abantu bafite virusi itera Sida bageza hejuru y’imyaka 60, ari ikigaragaza ko imiti bahabwa ikora.

Ati “Icyo Leta yadufashije cyo gutanga imiti ku buntu ni byiza cyane, ariko ubukangurambaga burakenewe kurushaho kuko ubwandu bushya hejuru ya 35% buri mu rubyiruko.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Basil Ikuzo, avuga ko bari basanzwe bakoresha uburyo bwo gutanga ibinini aho umuntu anywa kimwe ku munsi.

Ati “Ariko tukaba tumaze umwaka hari undi muti mushya w’urushinge twazanye, aho kugira ngo unywe ibinini buri munsi, ahubwo bakagutera urushinge rimwe mu mezi abiri. Kuri ubu turimo gukorana n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu kurwanya virusi itera Sida, tureba niba tutazana undi mushya w’urushinge noneho ushobora gufata rumwe mu mezi atandatu. Uwo ntabwo uraza mu gihugu turacyareba uburyo twazawuzana kugira ngo dukomeze gufasha Abanyarwanda kwirinda virusi itera Sida.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko ibihugu bya Eswatini na Zambia bibaye ibya mbere muri Afurika byakiriye umuti wa Lenacapavir, uterwa umuntu kabiri gusa mu mwaka, uvuye ku ruganda ruwukora rwa Gilead Sciences.

Abashinzwe ibijyanye n’ubuzima bavuga ko uyu muti uzanye impinduka zikomeye mu kurwanya virusi itera SIDA, itwara ubuzima bw’abatari bake buri mwaka by’umwihariko muri Afurika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zivuga ko muri uyu mwaka (2025) hazatangwa nibura doze 250,000 z’umuti wa Lenacapavir.

Mu nama mpuzamahanga yavugaga kuri Sida, yabereye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS, ryasohoye amabwiriza y’ikoreshwa ry’umuti wa Lenacapavir.

Ni amabwiriza yatanzwe nyuma y’uko habayeho kuwugerageza kabiri gatandukanye, ibisubizo byerekana ko 99,9% by’abawutewe bapimwaga ariko ntihaboneke virusi itera Sida.

Bivugwa ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigera ku icumi uzatangira gukoreshwamo mu mezi ari imbere, ukazajya uterwa abari mu byiciro byugarijwe kurusha abandi.

Muri Kamena uyu mwaka, ubuyobozi bw’ikigo cya Gilead Sciences bwari bwavuze ko igiciro cyawo muri Amerika kiri ku madolari 28,218 USD (Arenga miliyoni 41Frw) ku muntu umwe ku mwaka. ukaba ushobora guterwa umuntu mukuru upima guhera nibura ku bilo 35.

Imibare ya ONU-SIDA igaragaza ko mu 2024 habaruwe abantu bagera kuri miliyoni 40 bafite ubwandu bwa virusi itera Sida.

Kugeza ubu, mu myaka irenga 40 imaze, nta muti uvura indwara ya SIDA cyangwa urukingo rurinda kwandura HIV/VIH biraboneka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka