Urubyiruko rwo mu murenge wa Kanzenze Umudugudu wa Kirerema Akarere ka Rubavu rwatangarije Kigali Today tariki ya 10 Ukwakira mu biganiro rwagiranye n’ikigo Nyarwanda cyita ku mibereho myiza y’umuryango SFH.

SFH (Society for Family Health) mu mudugudu wa Kirerema yari igamije kwegera urubyiruko irusobanurira uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuboneza urubyaro.
Byiringiro James umuyobozi wa SFH Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko urubyiruko rwo mu cyaro rukunze kwibasirwa n’agakoko gatera Sida, guterwa no gutera inda zitateganyijwe bitewe no kutagira ubumenyi buhagije mu kwirinda.
“Iyo turebye ku bushakashatsi bwakozwe muri 2010 bugaragaza ko mu bice by’icyaro 25% abakobwa baba babyaye inda zitateguwe. Mu mujyi ho ni 5%, ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu bice by’icyaro, kugira ngo iyo 25% igabanuke”.
Mukeshimana Solange, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye, avuga ko SFH Rwanda yamumaze impungenge ndetse n’amasoni yari asanzwe agira.
“Numvaga ntatinyuka kubwira umuhungu ngo nazane agakingirizo kuko numvaga yanyita indaya, ariko ubu numvise ko kudakoresha agakingirizo byatuma ntwita cyangwa nkandura Sida, aho kugira ngo ibyo byose bizambeho, nzajya mubwira tugakoreshe igihe twumvise tubishaka”.
Ndahiriwe Prosper urubyiruko rwo mu mudugudu wa Kirerema avuga ko asanzwe azi ko gukoresha agakingirizo bikwiye guhwiturwa.
“Njye ubusanzwe agakingirizo ndagakoresha, ariko umuntu arirara, biranshimishije kuba aya masomo atanzwe, wenda n’urubyiruko bagenzi banjye bagitinya gukoresha agakingirizo kubera amasoni hari icyo bungutse.”

SFH Rwanda ikorera mu Turere twose uko ari 30, ikaba ifite intego yo gukangurira abanyarwanda kwirinda Sida, kuboneza urubyaro, igakora igikorwa cyo gukwirakwiza udukingirizo twa prudence na Plaisir mu gihugu hose.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
wagira isoni imbere y’ubuzima bwawe wamara kububura ninde wariraho? nta soni mu kwirinda sida kuko nta muti nta rukingo, umuti ni ugushiruka isoni koko