Basaba ko muri Gare ya Nyabugogo hatangwa ubutumwa bwo kwirinda Ebola

Abakoresha Gare ya Nyabugogo mu ngendo no mu kazi kabo, barifuza ko hakwiye ubutumwa bukangurira abantu kwirinda icyorezo cya Ebola, bitewe no kuba ari agace gahuriramo abantu baturuka ahantu henshi harimo na Uganda.

Iyi Gare mpuzamahanga ihurirwamo n’abaturutse mu bihugu byose bihana imbibe n’u Rwanda, harimo na Uganda yagaragayemo iki cyorezo, ariko ntibibuza abahagera guhuza urugwiro nab o bahasanze.

Umwe muri bo ni Austin Patrick Berwa, wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga KIST na bagenzi be bavuze, ubwo bari baje kwakira bagenzi babo baturutse muri Uganda na Kenya muri gahunda y’ivugabutumwa.

Yagize ati: “Gusuhuza abantu ndabasuhuza rwose ntacyo ntinya, ibi biganza byanjye ni ntavogerwa kuko nizera umwami Yesu; ubwo urumva Ebola yava he!”

Hari mu masaha y’Isaa Yine z’igitondo ubwo itsinda ry’urubyiruko rihujwe n’ukwemera mu itorero rya “Christ Embassy Church”, rituruka mu bihugu bya Uganda na Kenya rari rigeze i Kigali.

Basuhuzanya bahana ibiganza, bakanahoberana ntacyo batinya, n’ubwo bavuga ko bumvise Ebola ivugwa muri Uganda.

Imico y’Abanyafurika irangwa no gusabana cyane, harimo gusuhuzanya, gusangira ibiribwa n’ibikoresho binyuranye no guhura kw’imibiri mu buryo butandukanye.

Ibyo bishobora kuba intendaro yo kwandura Ebola mu buryo bwihuse, nk’uko Asiimwe Diane wari uvuye i Kabale muri Uganda aje mu biruhuko abisobanura.
Agira ati:” Singombwa gusuhuzanya duhana ibiganza cyangwa duhoberana n’ubwo mfite urukumbuzi rwinshi”.

Ku rundi ruhande, hari abifuza ko muri gare ya Nyabugogo hashyirwa inyandiko zikangurira abantu uburyo bakwifata ku cyorezo cy’indwara ya Ebola kivugwa muri Uganda.

Insakazamajwi iri muri gare ya Nyabugogo (radio Ijwi rya gare), nayo ngo yagira uruhare runini mu gutambutsa ubutumwa bwo kwirinda Ebola, nk’uko Habumuremyi Kevin na bagenzi bakora ubukarasi ku modoka zijyana abagenzi hanze babisabye.

Muhoza Clement, umunyamakuru wa radio Ijwi rya gare muri Nyabugogo, yemera ko aramutse ahawe ubutumwa bwateguwe na Ministeri y’ubuzima, yajya abutambutsa ku buntu kuri iyo nsakazamajwi kandi akemera ko bwagira icyo buhindura ku myitwarire y’abagenzi.

Arthur Asiimwe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazabutumwa mu buzima mu Kigo RBC gishinzwe ubuzima, yemera ko muri Gare ya Nyabugogo ari ahantu h’ingenzi cyane mu bukangurambaga bwo gukumira icyorezo cya Ebola.

Avuga ko hari ubutumwa buzakwirakwizwa muri Gare, cyane cyane hitabajwe Gadio Ijwi rya Gare.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko indwara ya Ebola yandurira mu gukorakora uyirwaye no mu matembabuzi anyuranye. Uwayanduye agaragaza ibimenyetso byo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuva amaraso ahantu hari umwenge ku mubiri, hamwe no gucika intege cyane.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka