Barindwi bamaze gukira Coronavirus (MINISANTE)

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo 806 byafashwe.

Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma ku bantu 105, barindwi muri aba, bakaba barakize nk’uko itangazo rya MINISANTE ribivuga.

Iryo tangazo rivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu ngo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza, ngo nta n’urembye urimo.

Abaturarwanda bose basabwa gukomeza kwitwararika, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabigarutseho muri iri tangazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka