Bakeneye inzitiramibu ngo bahangane na Malaria

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kubura inzitiramibu bararamo biri gutuma bibasirwa n’indwara ya Malaria kandi bitari bikwiye.

Kuri ubu abaturage ba Ngororero bamwe bari guhabwa inzitiramibu nazo ariko ngo ntizihagije
Kuri ubu abaturage ba Ngororero bamwe bari guhabwa inzitiramibu nazo ariko ngo ntizihagije

Abaturage batangaza ibi mu gihe muri ako karere kose abaturage barara mu nzitiramibu, babarirwa muri 46% gusa.

Nyiringondo Augustin, umwe mu baturage ba Ngororero avuga ko amaze ibyumweru bitatu arwaje umugore we Malaria.

Agira ati "Ubu maze ibyumweru bitatu umugore wanjye arwaye Malaria kuko nta nzitiramibu turyamamo."

Akomeza ahamya ko mbere inzitiramibu yari afite zitarasaza umuryango we utajyaga wibasirwa na Malaria.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero nabwo bwerekana ko kubura inzitiramibu ari ikibazo gikomereye benshi mu batuye ako karere ; nkuko Birorimana Jean Paul ushinzwe igenamigambi muri ako karere abihamya.

Agira ati « Murabona ko abatageze kuri ½ mu karere kacu aribo bonyine baryama mu nzitiramibu, kandi nibwo buryo dufite bwo kwirinda Malaria mu karere kacu ».

Akomeza ahamagarira abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero mu by’ubuzima ko ababishaka banafasha abaturage mu birebana no kurwanya.

Mu myaka ishize ibipimo by’abafite inzitiramibu muri aka karere byaramanutse kuko mu mwakwa wa 2012, abari bazifite babarirwaga muri 80%.

Ibi ngo byatumye imibare y’abarwara Malaria ikomeza kwiyongera, aho mu mwaka wa 2016 yari imaze kwikuba gatatu ugereranyije no muri 2012.

Gusa ariko mu rwego rwo guhanga n’icyo kibazo kuri ubu mu karere ka Ngororero abaturage bari guhabwa inzitiramibu.

Nubwo bari kuzitanga ariko ngo nta cyizere ko zizagera kuri bose ; nkuko umwe mu bajyanama w’ubuzima uri mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu abitangaza.

Agira ati "Zatubanye nkeya ku buryo izo urugo rukeneye tuzigabanya kabiri kugira ngo byibura ingo zose zisaranganye."

Ibi bisobanuye ko n’ingo zahawe inzitiramibu muri iki cyiciro atari ko abazigize bose baziraramo kuko bahabwa nkeya.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kuradusenge Janvier avuga ko icyo cyiciro cyo gutanga inzitiramibu kizasiga abagera kuri 60% aribo baryama mu nzitiramibu.

Avuga ariko ko basabye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko yabaha izindi nzitiramibu, kuko bafite imibare igaragaza ko Malaria yiyongereye muri Ngororero bakaba bategereje igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka