AstraZeneca yishimiye ko u Rwanda rukomeje kubona inkingo za Covid-19

Perezida wa Kompanyi ya AstraZeneca muri Afurika, Barbara Nel, avuga ko yashimishijwe no kubona u Rwanda rwakira doze 247,000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zageze i Kigali mu cyumweru gishize.

Barbara Nel, Perezida wa AstraZeneca muri Afurika
Barbara Nel, Perezida wa AstraZeneca muri Afurika

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Barbara yagize ati “Aya ni amakuru meza ku Banyarwanda. Ku ruhande rwa AstraZeneca, ndashimira Perezida Paul Kagame, Perezida Emmanuel Macron, abafatanyabikorwa ba COVAX, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Gavi, CPEI na UNICEF batumwe bigerwaho”.

Akomeza avuga ko inkingo za AstraZeneca ari zo zigize 97% by’izitangwa muri gahunda ya Covax, aho hamaze gutangwa doze zisaga miliyoni 71 ku bihugu 125 biri muri iyo gahunda, harimo ibirenga 38 bya Afurika, kugeza ubu muri rusange inkingo za AstraZeneca zimaze gutangwa ku isi zikaba zisaga miliyoni 400.

Barbara yungamo ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo ibihugu bya Afurika bibone inkingo za Covid-19.

Ati “Abafatanyabikorwa bose mu bijyanye n’inkingo barimo gukora cyane kugira ngo inkingo za Covid-19 zigere mu bihugu bya Afurika mu buryo bwihuse. Inkingo zageze mu Rwanda, ni ikimenyetso cy’uko za Guverinoma, inganda n’abandi bafatanyabikorwa barimo gukorera hamwe kugira ngo dukemure ibibazo byihutirwa by’umugabane wacu”.

Barbara ngo yemeranya na WHO ko kugeza inkingo za Covid-19 muri Afurika byagiye bibamo imbogamizi, gusa ngo yemeranya kandi n’abafatanyabikorwa ba Covax ko hakenewe andi mafaranga kugira ngo haboneke inkingo zakoreshwa muri uyu mwaka wa 2021 ndetse na 2022.

Ati nk’uko WHO iherutse kubivuga, abayobozi ku isi bishyize hamwe, intego y’ibanze ya Covax yo gutanga miliyari ebyiri za doze z’inkingo za Covid-19 hirya no hino ku isi muri 2021, na doze miliyari 1.8 mu bihugu 92 bikennye mu ntangiriro za 2022 ko yagerwaho.

Ikindi dukeneye ibindi bihugu byatangira gutanga inkingo nyinshi, kandi hari ibihugu ubu birimo kubikora. AstraZeneca irimo gukorana cyane na Covax kugira ngo haboneke inkingo zihabwa Afurika. Ngo inkingo u Bufaransa bwahaye u Rwanda ni urugero rwiza rw’ibyagerwaho mu gihe abafatanyabikorwa bose bakorera hamwe.

Uwo muyobozi muri AstraZeneca yongeraho ko bazakomeza gukorana n’izindi nganda, za Guverinoma n’ibigo bizobereye mu by’ubuzima ku isi yose, mu rwego rwo kugera ku isaranganya ry’inkingo ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka