Aratabaza nyuma yo kubagwa ikibyimba nabi bikamutera kanseri muri nyababyeyi

Musabyimana Léocadie wo mu kagari ka Bikara umurenge wa Nkotsi i Musanze, arasaba ubufasha nyuma yo kubagwa ikibyimba mu nda bimuviramo kanseri, none arembeye mu rugo nyuma yo kubura ubushobozi.

Musabyimana Léocadie arembejwe na kanseri
Musabyimana Léocadie arembejwe na kanseri

Avuga ko ibitaro bya Ruhengeri ari byo byamubaze ikibyimba, nyuma yo kubagwa yakomeje kuribwa mu nda, bamupimye basanga yarafashwe na kanseri muri Nyababyeyi.

Agira ati “Mu myaka ibiri n’igice, hari muri 2016, narwaye ikibyimba munda mbagirwa mu bitaro bya Ruhengeri, bambaga nabi, ngakomeza kuribwa mu nda njya kwivuza bambwira ko narwaye kanseri”.

Uwo mubyeyi iyo atekereje inshuro yamaze asiragira mu bitaro binyuranye asanga aribyo byamuteje ubukene afite.

Ati “Uko undeba ndi umukene wo gusengerwa, nagiye mu bitaro bya Ruhengeri, njya i Kanombe, banyohereza CHUK inshuro esheshatu, nshubira i Kanombe inshuro eshatu.

Noneho njya mu bitaro bya Butaro inshuro enye, ubushobozi burangiye nicara mu rugo, gusa mperutse kujya i Kanombe bampimye bambwira ko kanseri yandenze ngo yafashe n’umwijima”.

Musabyimana avuga ko adafite aho abariza, ngo icyo ategereje ni igihe Imana izamuhamagarira.

Ati “Nagiye no kureba umuganga wambaze bambwira ko bamwimuye, ubu ntako mbayeho bampaye utunini tumfasha kwituma, ndatunywa turangiye nta kindi nari gukora uretse kwicecekera ngategereza ko Imana impamagara”.

Uwo mubyeyi w’umupfakazi atunze abana batatu akomeje gusaba ubufasha ngo byibura abone icyatunga abana be n’uburyo yakurikirana iyo ndwara akareba ko iminsi yicuma.

Avuga ko ingendo yakoze ajya kwivuza zamukenesheje ubu akaba asigaye iheruheru aho yagurishije amatungo n’imirima.

Ati “Icyifuzo ni uko nabona ubufasha bwo kurera abana n’ubufasha bwo gukurikirana ubwo burwayi, kuko kuva narwara ntacyo nkibasha gukora, urabona abana imyenda y’ishuri yabacikiyeho,nibo birirwa mu kazi bantekera bavoma, birambabaza nkabura icyo nakora”.

Akomeza agita ati “Byonyine kuva hano ujya mu mujyi wa Ruhengeri ni 1200Frw, kujya i Kigali no kugaruka bintwara 7000Frw, nta kintu cy’ubufasha nabonye, amatungo narayagurishije yarashize, mfata no k’uturima kuko maze gutanga amafaranga asaga miliyoni mu kwivuza, mu bitaro banyoherezaga kugurira imiti muri Farumasi, ndasaba Leta ubufasha indwara nayitewe n’ubuvuzi bubi”.

Avuga ko iyo abana be barwaye afashwa n’abaturanyi aho bihuza bagateranya udufaranga bakamuha akavuza abana.

Uwo mubyeyi agaragaje ikibazo cye, mu gihe mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri hasojwe inama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, mu kuganira uburyo indwara zitandura zakumirwa.

Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima wari watabiriye iyo nama, avuga ko Leta ishyize imbaraga mu kurwanya indwara zitandura, ngo hari gahunda yo gufasha abarwaye izo ndwara kubona ubuvuzi.

Ati “Ubushakashatsi turimo, ni uburyo bwo kumenya ninde urwaye, nihe indwara yiganje, kubera izihe mbamvu?, wamara kumenya igitera indwara ugashaka uko zikumirwa ahasigaye n’abafashwe nazo bakitabwaho bakabonerwa ubuvuzi, niyo gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kudusobanurira njye hari aba NUTRITIONIST bakorana NIKIGO CYABANY’AMERICA ubu barimo gufasha abantu bafite ibibazo byuburwayi butandura harimo n’IBIBYIMBA byo muri NYABABYEYI (MYOMAS) na ENDOMETRIOSIS Hari benshi nzi bafashijen
Uwo nibuka number wabarizaho ni +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 5-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka