Arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara ya Kanseri yamukuyeho igitsina

Umuturage wo mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara ya kanseri (Cancer) yamufashe ku gitsina cye kugera ubwo kivaho.

Ngo bamubwiye ko muri Turukiya bashobora kumuvura ariko yabuze miliyoni icyenda z'amafaranga y'u Rwanda asabwa
Ngo bamubwiye ko muri Turukiya bashobora kumuvura ariko yabuze miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda asabwa

Ni indwara avuga ko amaranye igihe kirenga umwaka ayivuriza mu bitaro bitandukanye kuko yatangiriye mu bitaro bya CHUK, ajya mu bitaro bikuru by’Akarere ka Rwamagana aho yavuye bamwohereza ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe (Kanombe Military Hospital), tariki 23 Ukuboza 2021 kugeza n’ubu akaba ari ho akirwariye.

Akigera mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ngo basanze igitsina cye cyarashizeho hasigaye ibisebe gusa, bityo baramubaga kugira ngo bakureho umubiri wacyo wari usigayeho mu rwego rwo kumworohereza uburibwe.

N’ubwo arwariye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ngo nta kindi kirenze ibyo yakorewe bashobora kumukorera kuko bamaze kumubwira ko kanseri yamurenze ikaba yarageze ku igufa, ku buryo bateganya kumusezerera vuba kandi nyamara we avuga ko akibabara.

Ngo bamaze kubwirwa ko nta buvuzi burenze ubwo bahawe bashobora guhabwa mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, babwiwe ko hari ibitaro byo mu Gihugu cya Turukiya (Turkey) byitwa Istanbul Med Assist bishobora kumufasha mu gihe cy’iminsi 10 ariko bamusaba ubushobozi burenze amikoro ye kuko kugira ngo avurwe bimusaba amadorari ya Amerika ibihumbi umunani na Magana atanu (8,500). Uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda zikaba ari miliyoni hafi icyenda.

Mu gushaka kumenya byimbitse uko ikibazo cy’uwo muturage w’imyaka 38 giteye, Kigali Today yamusanze aho arwariye maze asobanura ko akigera mu bitaro bya Kanombe bahise bamubaga.

Ati “Igitsina cyo cyari cyaramaze gushiraho burundu kitakigaragara, hasigaye akantu k’agasebe gusa, hasigaye amabya yo hasi yonyine, igitsina cyarashizeho, ubwo rero umunsi wo kubagwa warageze barambaga, muganga ambwira ko uburwayi bwageze kure ndetse bwageze ku igufa, ambwira ko iki kintu cyamaze kuba igisebe kitagumaho ahubwo ko kigomba kuvaho, agikuraho asa nk’uhadoze, ariko ambwira ko uburwayi bwageze ku igufa”.

Kuri ubu iyo uwo muturage akeneye kwihagarika bamushyizemo agakoresho (sonde) kabimufashamo ariko ngo nubwo yabazwe ntibibuza ko akiribwa nk’uko akomeza abisobanura.

Ati “Imisonga iba iteramo nkumva ibintu biramanuka mu maguru, rimwe na rimwe nkumva umutima wanjye harimo ibintu, nkumva ndashyuhiranye umubiri wose, mba numva nyine ko uburwayi bukirimo”.

Igihe amaze yivuza uwo muturage avuga ko bimaze kurushaho kumutera ubukene kuko byatumye asaba inguzanyo mu matsinda ndetse no mu bigo by’imari ku buryo ayo amaze kwishyura yivuza ari hejuru y’amafaranga ibihumbi 600 kugeza n’aho umugore babyaranye abana batatu yageze aho arambirwa akamuta akajya kwishakira undi mugabo.

Ikibazo cy’uburwayi bwe kinashimangirwa na mushiki we uvuga ko yabanye na musaza we mu bihe byose yarwaye, kuko uburwayi bwa musaza we bwamufashe nko mu myaka itatu ishize akajya aribwa ariko bakajya bababwira ko ari inzoka, gusa ngo byajye gukomera mu ntangiriro z’umwaka ushize ari na ho yatangiye kujya ahabwa ibitaro.

Mushiki we avuga ko agereranyije ku giti cye amafaranga amaze gutanga kuri musaza we arenga ibihumbi 300 yagiye aguza mu nshuti n’abavandimwe ari na ho ahera asaba ko abagira neza bamufasha akavuza musaza we kugira ngo akire ashobore kwita ku muryango we w’abana batatu.

Ati “Habayeho abagiraneza bashobora kumfasha kuvuza uwo muntu mu bushobozi, mu buryo bwo kutwereka icyerekezo cy’uburyo twamujyana kwa muganga nk’aho hantu bemeye kumuvura, bakamuvura agakira akaza agasubirana inshingano z’urugo rwe nanjye byanyorohera habaye nk’abagiraneza badufasha”.

Ibi kandi abihurizaho n’uwo musaza we usaba ko yafashwa kuko nta bushobozi afite bwo kujya kwivuza hanze, dore ko abarizwa no mu cyiciro cy’abatishoboye.

Ati “Nta bundi bushobozi mfite bwanjyana muri Turukiya, ni ibintu bihenze bisaba amadolari agera mu bihumbi 8, urumva ko ari amafaranga menshi arasaga hafi miliyoni 9 z’Amanyarwanda, nta bushobozi nabibonera cyereka kuba natakambira abagiraneza bakaba bamfasha, abafite umutima ukunda bakaba bankorera ubuvugizi, nkabona ubufasha nkabasha kuvurwa, nanjye nkagira ubuzima, mwaba munkoreye rwose kuko ndababaye cyane ubu burwayi burambabaza cyane nkumva nanjye ubwanjye ndihebye”.

Ngo uwashaka gufasha uyu murwayi yamuhamagara kuri nimero ye ya telefone igendanwa ari yo 0785890514 cyangwa akaba yayoherezaho inkunga yamugeneye kuko ibaruye mu mazina ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese uyu murwayi naba arembye cg akaba afite ikibazo gikomeye kuriya amazinaye yitwande ese ubuyobozi bwaho atuye ntabufasha cg ubuvugizi byamukorewe ngo ninzego zigihugu zibebe zibizi?murakoze cyane kdi ibyo mukora imana izajye ibibahera umugisha

Innocent yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka