Arasaba ubufasha bw’abagiraneza ngo ajye guhindurirwa impyiko

Uyu mubyeyi yitwa Marie Goretti Mukarugambwa, avuga ko arwaye indwara y’Impyiko zose zamaze kwangirika, ku buryo umumaro zakoraga usigaye ukorwa n’imashini z’aho arwariye ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal ku Kacyiru.

Kuri ubu impungenge afite ku buzima bwe muri iyi minsi, ni uko imitsi ye igenda iziba bituma ubufasha yahabwaga n’imashini rimwe na rimwe butabasha kugira icyo bumumarira.

Mukarugambwa aho arwariye kwa muganga.
Mukarugambwa aho arwariye kwa muganga.

Akavuga ko kugira ngo akomeze abeho yabikesha guhabwa indi mpyiko nzima (transplantation rénale), nyuma y’aho mu 2009, ariho yamenyeshejwe ko arwaye iyo indwara.

Mukarugambwa yagize amahirwe yo kubona umugiraneza wemera kuzamuha impyiko imwe, biba n’amahire ibipimo byabo byombi byerekana ko iryo hererekanya ry’ingingo ryashoboka. Kugirango icyo gikorwa kizakorerwa mu Buhinde gishoboke, kuko ariho cyahenduka, arasabwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15.

Gusa umuryango we nta mikoro ufite, kuko hafi y’umutungo w’umuryango we wose wamaze kumushiriraho umuvuza mu myaka yose amaze arwaye.

Avuga ko uwagira umutima wo kumufasha akaba yamuramira amagara, ko yamubona kuri numero za telefoni igendanwa 0783709187 cyangwa agashyira inkunga ye kuri nimero za Banki muri Banki y’Abaturage (BPR) 406370143411.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka