Arasaba Leta ubufasha bwo kwivuza ikibyimba amaranye imyaka ine

Umugabo w’imyaka 50 witwa Uwarayeneza Jackson wo mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, amaze imyaka ine adatekanye bitewe n’ikibyimba yarwaye mu ijosi, akaba atewe impungenge n’ubuzima bwe.

Uwarayeneza avuga ko nta bushobozi bwo kwivuza iki kibyimba afite
Uwarayeneza avuga ko nta bushobozi bwo kwivuza iki kibyimba afite

Uwo mugabo avuga ko ahorana ubwoba bw’uko ashobora kubura ubuzima mu gihe cyose icyo kibyimba cyaba kitavuwe, kuko uko gikura kigenda gifunga imyanya y’ubuhumekero.

Aganira na Kigali Today, yavuze ko mu mwaka wa 2016 kaje ari agaheri gato, gakomeza gukura kugera ubwo kibaye ikibyimba kinini.

Ati “Kaje ari agaheri muri 2016, kagenda gakura ngera aho ngana ibitaro bya Butaro bambwira ko ari inkabya. Abaganga bambwiye ko mu gihe iyo nkabya baramuka bashatse kuyibaga hari ubwo byangiraho ingaruka nkaba nagwa ku iseta cyangwa hakazamo kanseri, bati niba kitakurya itahire”.

Uwo mugabo avuga ko hari ubwo icyo kibyimba kizamo imisonga kikamurya cyane, ubundi kigatuza uburibwe bukagabanuka.

Avuga ko uburyo abayeho bimutera ubwoba ko ashobora kuzaryama mu ijoro bugacya icyo kibyimba cyamuhejeje umwuka, ari na ho ahera asaba Leta ubufasha akaba yavurwa akagarura icyizere cy’ubuzima.

Uwarayeneza Jackson arahangayitse kubera ubu burwayi
Uwarayeneza Jackson arahangayitse kubera ubu burwayi

Ati “Hari ubwo ndara mfite ubwoba nzi ko butari bucye, kandi nawe ari wowe ubonye ikintu nk’iki ku mubiri wawe wagira ubwoba.

Kwivuza ndumva byaba bihenze cyane kandi nta bushobozi mfite, Ubu amaso nyahanze Leta ni yo yonyine yakemura ikibazo mfite ikaba yamvuza, kuko ubu burwayi aho bugeze nta wapfa kubwisukira”.

Uwo mugabo kandi afite ikibazo cyo kubona ikimutunga, dore ko yibana nyuma yo gutandukana n’umugore we avuga ko bananiranywe kuko uwo mugore ngo yari umusinzi wanywaga n’ibiyobyabwenge, akaza amwongerera ibindi bibazo kuri icyo cy’ubwo burwayi.

Ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwanze kumwandika mu bantu bafite ubumuga ngo abe yafashwa mu gihe akirwaye, kuko ngo bitamworohera kuba yashaka imibereho afite n’ubwo burwayi.

Ati “Kurya ho ndarya, ariko kugira icyo nikorera ntibinyorohera, hari ubwo ngerageza kujya mu murima guhinga bikanga, rimwe nigeze kubigerageza njya guhinga ntindayo, ariko mu masaha atatu nari nguye mu murima. Nagiye no mu Kidaho aho bafasha abafite ubumuga banga kunyandika”.

Uwo mugabo mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yasoje agira ati “Mbonye ubuvuzi naruhuka imihangayiko, ngashaka uko nanjye niteza imbere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwampuza nawe kuri 0788505266 tukamufasha byihuse. Governor North

Gatabazi JMV yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Mwampuza nawe kuri 0788505266 tukamufasha byihuse. Governor North

Gatabazi JMV yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka