Amazi meza yaciye Cholera yari yaribasiye abatuye ku Nkombo

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bishimira igabanuka ry’indwara zirimo Cholera n’impiswi, kubera amazi meza bahawe.

Umuturage ashyikirizwa amazi ku mugaragaro.
Umuturage ashyikirizwa amazi ku mugaragaro.

Ayo mazi yanabarinze ibindi bibazo byo kuvoma mu Kiyaga byatumaga hari abarohama, nk’uko babitangaje ubwo batahaga uruganda rw’amazi bashikirijwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017.

Uwimana Nema ati “Twavomaga amazi y’ikivu ariko ugasanga turi kurwaragurika kubera imyanda iri mu kivu ariko kuva aho amazi yaziye ntabwo tukirwara dusigaye turiho neza cyane twarwaraga Cholera n’inzoka zo munda.”

Abayobozi basura uruganda rw'amazi rwa Nkombo.
Abayobozi basura uruganda rw’amazi rwa Nkombo.

Harerimana Frederic, Umuyobozi w’akarere yavuze ko isuku nke yaterwaga no kutagira amazi ku baturage b’Umurenge wa Nkombo, ari nabyo byabateraga izo ndwara.

Ati “Kuba abaturage ba Nkombo bari batuye badafite amazi, ari ayo gukoresha mu rugo, ari ayo kunywa bakaza kuvoma ikivu. Wareba n’isuku ihari ugasanga ari imwe mu mpamvu zituma indwara z’impiswi ziyongera ni yo mpamvu mu mwaka wa 2014 habayeho icyorezo cya Cholera ku bantu 54.”

Abayobozi basobanurirwa imikorere y'uruganda rw'amazi.
Abayobozi basobanurirwa imikorere y’uruganda rw’amazi.

Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwa-remezo, yavuze ko bakwiye gufata neza amazi bahawe kugira ngo leta ibone uko igeza no ku bandi batarayabona.

Ati “Biri muri gahunda ya Leta isanzwe yo kongera amazi mu baturage mu ntego guverinoma yihaye yo kugira ngo, Abanyarwanda bose aho bari tubagezeho amazi icyo tubasaba n’ukurinda ibikorwa-remezo bagezwaho kugira ngo bibateze imbere mu buryo burambye.”

Icyo ni kimwe mu byuma bizamura amazi mu kiyaga cya kivu.
Icyo ni kimwe mu byuma bizamura amazi mu kiyaga cya kivu.

Urwo ruganda rwatashwe rwatangiye kubakwa mu 2014, rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni 680Fw. Ruzajya rutanga metero kibe 720 ku munsi.

Hashize amezi ane abaturage bo ku Nkombo batangiye kuvoma ayo mazi. Kugeza ubu,ingo 58 ni zo zimaze kugeza amazi aho zituye mu gihe biteganyijwe ko azagera ku baturage bose ibihumbi 18, batuye umurenge wa Nkombo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n'amazi muri MININFRA Kamayirese Germaine asaba abaturage gufata neza aya mazi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA Kamayirese Germaine asaba abaturage gufata neza aya mazi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka