
Ibi babitangaje mu imurikabikorwa ry’Ibitaro bishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, CARAES-Ndera, ryabereye mu kigo cyitwa Icyizere ku Kicukiro ku wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2019.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) igaragaza ko mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 14-18, abafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mutwe bagera ku 10%, kandi ko muri rusange Abanyarwanda basaga 11% babana n’agahinda gakabije.
Iyo bigeze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ho ngo ababana n’agahinda gakabije bagera kuri 32% nk’uko umukozi wa RBC ushinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe, Claire Nancy Misago yakomeje abisobanura.

Misago agira ati "Ibi bibazo birakomeye ku buryo byaviramo ababifite kwiyahura, kwigunga no kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe bukomeye".
Ati "Ahanini biraterwa n’amakimbirane mu miryango kandi kuvura izi ndwara birahenda, imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kwirinda ayo makimbirane, tugomba kwiga gutega amatwi abandi".
Umuyobozi w’Ibitaro bya Caraes Ndera, Frère Nkubiri Charles avuga ko uretse abarwayi bo mu mutwe barenga 350 bahacumbitse, ibyo bitaro ngo ntibishobora kujya munsi y’abantu 170 baza kubyivurizamo buri munsi bataha.
Umwe mu miryango ikora ubujyanama bwo kwirinda uburwayi bwo mu mutwe , ’Community Based Sociotherapy’ na wo urashimangira ko mu miryango hari ibibazo byinshi byatera abantu uburwayi bwo mu mutwe.
Umukozi wawo witwa Nicole Mukimbili agira ati "Twagiye twumva abantu biyahura cyangwa babigerageza, aho umuntu akubwira ati ’nshwana n’umugabo buri munsi".
Mu turere 12 uyu muryango ukoreramo, ngo wahisemo gukora amatsinda yo kuganiriza abantu bafite ibibazo, kugira ngo bamenye uburyo babyitwaramo hamwe no kubakorera ubuvugizi mu nzego zishinzwe kubitaho.

RBC n’abafatanyabikorwa bavuga ko amakimbirane mu miryango, ubumuntu bwashize mu bantu hamwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo bituma abantu benshi bakoresha ibiyobyabwenge maze ibyari ihungabana bikabyara uburwayi bukabije bwo mutwe.
Icyakora ubu burwayi ngo buravurwa bugakira, nk’uko bishimangirwa na Iyakare Rwema Gustave waburwaye abitewe n’inshuti bagendanaga, ngo zamwoheje kunywa ibiyobyabwenge.
Iyakare avuga ko yamaze ukwezi mu bitaro by’i Ndera, akaza gukira nyuma yo kureka ibiyobyabwenge n’inshuti zamwoshyaga.
Ikigo RBC gisaba Abanyarwanda kugana ibigo nderabuzima bibegereye, kugira ngo abarwayi bo mutwe babashe guhabwa imiti n’ubujyanama, abatarwaye na bo bagasabwa kumenya ibimenyetso byatera indwara zo mu mutwe n’uburyo bazikumira.
Ohereza igitekerezo
|