Amajyepfo yihariye 85% by’ubwandu bwa Covid-19 bwose buri mu gihugu

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu Ntara y’Amajyepfo imibare y’abandura Covid-19 igize iminsi izamuka cyane, ku buryo iyo Ntara ubu yihariye 85% by’ubwandu bwose buri mu Rwanda.

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’icyo kigo, aho avuga ko icyorezo cyari cyageze kuri 5% mu Ntara yose ari na yo mpamvu hari imirenge yo muri tumwe mu turere yashyizwe muri Guma mu rugo.

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko mu byumweru bibiri bamaze bakurikirana iby’icyo cyorezo mu Ntara y’Amajyepfo, hari ibikorwa byinshi byo kukirwanya byongerewe.

Ati “Uburyo bwo gupima abantu bwariyongereye cyane, muri buri kagari ubu harapimwa abantu 50. Twongereye n’uburyo tuvuramo aho tunavura dukoresheje imiti yihariye kugira ngo dukomeze guhanga n’icyo cyorezo”.

Yavuze kandi ko basuye uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri ruri mu Karere ka Gisagara, kuko ngo rukoresha abantu benshi cyane bityo harebwe uko bafashwa.

Ati “Twasuye uruganda ruzatanga amashanyarazi rukoresha abantu bagera ku 1,200. Birumvikana ko ari benshi kandi bakora begeranye, hakaba haragaragayemo uburwayi. Muri urwo ruganda rero twafashe ingamba yo gukingira abo bantu Covid-19 mu buryo bwihariye twifashishije inkingo nke zari zihari zifashishwa ahantu habaye ikibazo nka hano”.

Yongeraho ko n’ubwo urukingo rutarangiza ikibazo, ariko ngo ruri mu bisubizo kuri icyo cyorezo kuko ikigenderewe ari ukubuza amahoro virusi ntikomeze gukwirakwira, ariko n’abayanduye ntibazahaze cyangwa se ngo ibahitane.

Kuva ku itariki ya 7 Mata 2021, imwe mu mirenge yo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo, kikaba ari icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 6 Mata 2021, yigaga k’uko Covid-19 ihagaze mu gihugu.

Imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo ni uwa Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’uwa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka