Amajyaruguru: Ubuyobozi bwahagurukiye guhangana na Covid-19

Ubuyobozi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bukomeje ubukangurambaga mu rugamba rwo gukangurira abatuye iyo ntara kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho imibare y’abayandura muri iyo ntara igenda azamuka umunsi ku wundi.

Guverineri Nyirarugero mu isoko rya Base areba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa
Guverineri Nyirarugero mu isoko rya Base areba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa

Ni igikorwa cyatangiye ku ya 24 Kamena kirangira ku ya 27 Kamena 2021, aho ubwo buyobozi bukomeje gufatanya n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake kwigisha abantu kwirinda icyo cyorezo.

Mu Karere ka Rulindo icyo gikorwa kirimo kwibanda cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, aho cyatangiriye mu isoko rya Base riherereye mu Murenge wa Base aho icyo gikorwa ubuyobozi bw’akarere bwagifashijwemo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ku itariki 25 na 26 Kamena 2021, uwo muyobozi akaba akomeje gusaba abaturage kutadohoka.

Ubwo bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu masoko, insisiro, aho abagenzi bategera no muri santere z’ubucuruzi buragendera ku butumwa bugira buti “Gira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, wambara neza agapfukamunwa, upfuka umunwa n’amazuru, usukura intoki kenshi, usiga intera byibuze ya metero hagati yawe na mugenzi wawe, wirinda gukora ingendo zitari ngombwa kdi ukebure uwo ubonye yateshutse ku ngamba zo kwirinda”.

Ubukangurambaga mu karere ka Rulindo burakomeje
Ubukangurambaga mu karere ka Rulindo burakomeje

Uretse mu masoko, ubwo bukangurambaga burakorerwa no mu byaro mu tugari twose two mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, aho abaturage bakomeje guhabwa ubutumwa hakoreshejwe indangururamajwi.

Ni ubukangurambaga bwakomereje mu isoko rya Gasiza mu Murenge wa Bushoki, santere ya Rusiga na Kirenge mu Murenge wa Rusiga ndetse na Shyorongi, aho abacururiza muri ayo masoko n’abaza guhahiramo bakanguriwe gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, buri wese akabigira ibye.

Gakenke

Kimwe no mu tundi turere, Akarere ka Gakenke na ko gakomeje kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa, aho abaturage bakomeje gukangurirwa kwambara agapfukamunwa neza, basabwa gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune, gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Guverineri Nyirarugero n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke baragenzura uko amabwirizwa yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa
Guverineri Nyirarugero n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke baragenzura uko amabwirizwa yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa

Muri ubwo bukangurambaga ku ikubitiro Guverineri Nyirarugero hamwe n’ubuyobozi bw’akarere babutangiriye mu ruganda rutunganya ikawa rwa Ruli, aho Guverineri yasabye abagore bakora muri urwo ruganda, gukomeza kwirinda Covid-19 no gukangurira imiryango yabo kuyirinda, kubyaza amahirwe akazi bahawe, bizigamira muri EjoHeza, batanga mituweri, banitabira n’izindi gahunda z’iterambere.

Gicumbi

Mu Karere ka Gicumbi ubwo bukangurambaga n’igenzura byakozwe ku ya 27 Kamena 2021, butangira harebwa uburyo abaturage bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu dusanteri tw’ubucuruzi, mu masoko no mu nsengero ku bufatanye bw’urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Muri ubwo bukangurambaga, hanifashishijwe n’indangururamajwi zitwarwa mu modoka (Mobile Sound System) aho umuyobozi w’ako karere, Ndayambaje Félix yibutsaga abantu amabwiriza arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gusiza intera hagati y’umuntu n’undi nk’uko biri mu mabwiriza.

Mu Karere ka Gicumbi harakoreshwa indangururamajwi izenguruka mu mirenge yose ikangurira abaturage kwirinda COVID-19
Mu Karere ka Gicumbi harakoreshwa indangururamajwi izenguruka mu mirenge yose ikangurira abaturage kwirinda COVID-19

Ni ubukangurambaga bwabereye mu rusengero rwa ADEPR Rutare no muri EAR Rutare aho Meya Ndayambaje yabasabye ko umusanzu wabo nk’abantu basenga Imana ukenewe, kugira ngo harwanywe icyo cyorezo gicike burundu.

Ati “Umusanzu wanyu ni uw’ingenzi muri uru rugamba rwo kurwanya Covid-19, kuko Gitifu cyangwa Mayor badahagije kugira ngo icyo cyorezo kineshwe, hakenewe uruhare rwa bose”.

Muri icyo gikorwa kandi Intumwa z’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru na zo zasuye ‘Command Post’ y’Akarere mu rwego rwo kumenya uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Karere Gicumbi kakunze kugaragaramo umubare munini w’abandura nk’akarere kegereye umupaka.

Mu masoko yo mu karere ka Gicumbi kandi hakoreshwa megafone ndetse na Mobile Sound System igenda izenguruka mu mirenge inyuranye yibutsa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 no kugenzura ko yubahirizwa umunsi ku wundi aho Umuyobozi w’akarere, Ndayambaje Felix, yibukije abaturage ko COVID19 yica, kandi ko kwirinda biruta kwivuza bityo abasaba kujya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Musanze

Muri iki gihe Covid-19 yarushijeho gukaza umurego mu turere tumwe na tumwe mu gihugu turimo n’Akarere ka Musanze, ubuyobozi bw’ako karere bukaba bukomeje ubukangurambaga mu guhamagarira abantu gusubiza amaso inyuma bikirinda ukudohoka.

Meya Nuwumuremyi Jeannine mu mujyi wa Musanze agenzura uburyo kwirinda COVID-19 byubahirizwa
Meya Nuwumuremyi Jeannine mu mujyi wa Musanze agenzura uburyo kwirinda COVID-19 byubahirizwa

Ni igikorwa ubuyobozi burimo gufashwamo n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu tugari twose tugize imirenge y’ako karere bibutsa abaturage ko ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19 zigomba kubahirizwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kandi muri ubwo bukangurambaga bukomeje guhugura abavuga rikumvikana, mu rwego rwo gufasha abaturage guhugurirwa kwirinda icyo cyorezo mu buryo bworoshye aho ku ikubitiro hahuguwe Abanyamadini n’Amatorero bazahugura abandi mu Karere.

Burera

Mu Karere ka Burera ubukangurambaga burakorerwa mu matsinda aho Umuyobozi w’ako karere, Uwanyirigira Marie Chantal n’Abayobozi b’akarere bungirije, ari bo bayoboye amwe mu matsinda yashyizweho ku rwego rw’Akarere mu bukangurambaga n’Ubugenzuzi mu mirenge igize ako karere, bakaba bakomeje gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu karere ka Burera abaturage bamaze kumenyera ko uwinjiye mu isoko abanza gukaraba
Mu karere ka Burera abaturage bamaze kumenyera ko uwinjiye mu isoko abanza gukaraba

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa gatanu 25 Kamena 2021, aho n’abakingiwe basabwe kwirinda kwirara nk’uko Meya Uwanyirigira yabibasabye ati “Abakingiwe namwe mwirinde kwirara, mwubahirize amabwiriza yo kuyirinda. Abayanduye namwe mukurikiranwa muri mu ngo, mukurikize amabwiriza muhabwa n’Inzego z’Ubuzima, tureke urugamba rwo kurwanya Covid-19 rube urwacu twese”.

Arongera ati “Covid-19 irahari, kandi irica, yirinde unayirinde abandi ukaraba intoki neza n’Isabune cyangwa ukoreshe umuti wabugenewe, uhane intera n’undi, wambare neza agapfukamunwa, wubahirize n’andi mabwiriza yo kuyirinda”.

Pasiteri Nzibonera Augustin wa EAR muri Paruwase ya Gitovu na Kinyababa mu nyigisho yatanze yagize ati “Bakristo bavandimwe, twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, kugira ngo tugihashye bisaba uruhare rwa buri wese, icyo dusabwa ni ukubahiriza amabwiriza yo kukirinda, gukebura no gutanga amakuru y’abayarengaho”.

Abakirisitu basabwe bwirinda COVID-19
Abakirisitu basabwe bwirinda COVID-19
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka