Akazi kenshi gatuma abashoferi batipimisha virusi itera SIDA

Bamwe mu bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi bavuga ko akazi kenshi bagira gatuma batabona umwanya wo kwipimisha virusi itera SIDA.

Umuntu asigaye yipimisha agahaguruka ahawe igisubizo bitarenze iminota itanu
Umuntu asigaye yipimisha agahaguruka ahawe igisubizo bitarenze iminota itanu

Babitangaje kuwa Kane tariki 22 Gashyantare 2018, ubwo muri gare ya Nyabugogo hatangizwaga igikorwa cy’iminsi ibiri cyo kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA no kwikebesha ku bagabo hagamijwe kurwanya icyo cyorezo.

Ni igikorwa cyateguwe n’impuzamashyirahamwe atwara abagenzi (RFTC) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Bamwe muri abo bashoferi bemeza ko kwipimisha bifite akamaro ariko ko kubera akazi kenshi bakora kandi buri munsi kadatuma babona akanya ko kwipimisha, nk’uko Sibomana Ismail abivuga.

Yagize ati “Akenshi umuntu atwara imodoka ya sosiyete ari umwe ntabone akanya. Bibaye byiza nk’uko byavuzwe, imodoka imwe yahabwa abashoferi babiri noneho uwaruhutse akaba yajya kwipimisha”.

Adeline Yaramba yemeza ko kubona umwanya wo kwipimisha SIDA bigoye kubera akazi akora
Adeline Yaramba yemeza ko kubona umwanya wo kwipimisha SIDA bigoye kubera akazi akora

Mugenzi we Adeline Yaramba ati “Kubona umwanya biratugora kubera imiterere y’akazi dukora, n’iyo naruhutse ndaryama sinibuka ibindi”.

Ibi binashimangirwa na Gahongayire Alphonse, perezida wa RFTC, ari yo mpamvu bateguye icyo gikorwa aho abashoferi benshi bahurira.

Ati “Abantu bahugira mu kazi ntibibuke kwipisha kandi ari ngombwa, icyakora iyo twabegereje igikora barabyitabira ari yo mpamvu tuzajya tubikora kenshi”.

Uwari uhagarariye RBC mu itangizwa ry’iki gikorwa, Jean Pierre Ayingoma, yavuze ko ubu bukangurambaga bwahereye i Kigali ariko ko buzagera n’ahandi.

Ati “Byahereye mu mujyi wa Kigali ariko muri gare zose zo mu tundi turere bizahagera kuko ari bwo buryo bwo kubona abashoferi ndetse n’abagenzi baje gutega imodoka bakaboneraho kwipimisha”.

Igikorwa cyo gupima ku bushake cyaberee muri Gare ya Nyabugogo
Igikorwa cyo gupima ku bushake cyaberee muri Gare ya Nyabugogo

Yakomeje amara impungenge abavuga ko hajya habaho kwibeshya, umuntu agahabwa igisubizo kitari icye akaba yashyirwa ku miti ari muzima.

Ati “Kera byabagaho kwibeshya aho uducupa tw’amaraso twabaga ari twinshi muri laboratwari, umuntu akaba yahabwa igisubizo kitari icye. Ubu byararangiye kuko umuganga ugupimye ari we uhita aguha igisubizo mu minota itarenga itanu, byarakemutse”.

Ayingoma yakanguriye kandi abagabo gukomeza gahunda yo kwikebesha kuko kugeza ubu ababikoze ari 30% gusa, bakibuka ko kwikebesha birinda SIDA ku kigero cya 60%.

Kuri ubu mu Rwanda ubwandu bwa SIDA buri kuri 3% ariko mu Mujyi wa Kigali bukaba kuri 6.3%, ari yo mpamvu ibikorwa by’ubukangurambaga ari ho bikunze guhera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka