Abitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe barasuzumwa Coronavirus

Abantu batandukanye bitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe (AU) irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia barasuzumwa icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuvugwa hirya no hino ku isi ariko cyane cyane mu Bushinwa.

Abakora mu by’ubuzima bagaragara ku miryango minini yinjira ahabera inama, bagasuzuma cyane cyane ibipimo by’umuriro abaza muri iyo nama baba bafite.

Iyo nama y’iminsi itatu yatangiye ku cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020. Ihurije hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abakora ubucuruzi, abaharanira uburenganzira mu ngeri zitandukanye (activists) n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika byagiye bivugwamo amakuru y’ababyinjiyemo bakekwaho iyo virusi, gusa abasuzumwe bose bo muri ibyo bihugu bya Afurika bikaba byaragaragaye ko iyo virusi ntayo bari bafite.

Icyorezo cya Coronavirus cyabonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan wo mu Bushinwa kimaze guhitana abasaga 900, naho abasaga ibihumbi 40 bakaba bamaze kucyandura.

Amafoto: Emmanuel Igunza/BBC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka