Abikekaho kanseri y’ibere basabwa kwihutira kujya kwa muganga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), n’abafatanyabikorwa bacyo, bibukije abantu bose bikekaho kanseri y’ibere, harimo n’abagabo, ko bagomba kwihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga, kugira ngo batazavurwa bahenzwe kandi bibagoye.
Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara zitandura, Dr François Uwinkindi, avuga ko kanseri y’ibere ikomeje gufata benshi ntibabimenye, bakajya kuyivuza imburagihe.
Dr Uwinkindi avuga ko mu mwaka wa 2022 wonyine, abantu bafashwe na kanseri y’ibere bageraga kuri 630 (14.6%) mu barenga 5,200 bafashwe n’indwara za kanseri zose muri rusange, muri uwo mwaka.
Dr Uwinkindi yagize ati "Iyo kanseri isuzumwe hakiri kare ibasha kuvurwa igakira burundu, kandi kuyivura birahenduka, umuntu agakomeza ubuzima bwe bisanzwe. Ubu turi gushyira imbaraga cyane mu guhugura abaforomo mu bigo nderabuzima ndetse no hasi ku bajyanama b’ubuzima."
Akomeza agira ati "Ubundi ikintu cyose ubona cyahindutse ku ibere ryawe, wagombye gutekereza ko ishobora kuba ari kanseri, ukihutira kujya kwa muganga, nk’urugero ukumva mu ibere hajemo akabyimba kadasanzwemo, akenshi kaza ari akabyimba katababaza ariko uko gakura ububabare bukaza."
Dr Uwinkindi avuga ko mu bindi bimenyetso by’iyo kanseri ari uko ibere rirwaye usanga riruta iritarwaye, hakaba n’igihe riba ryahishije risa n’ironji, ku babyeyi batonsa rikavamo amazi avanze n’amashyira cyangwa amaraso, ndetse hakaba n’ubwo imoko y’ibere itebera ntize imbere.
RBC ivuga ko mu turere 22 hose mu Rwanda abaganga n’abaforomo bahuguriwe kumenya hakiri kare ibimenyetso bya kanseri, ku buryo uyu mwaka wa 2024 ngo uzarangira bageze mu bigo nderabuzima byo mu turere twose tw’Igihugu.
Dr Uwinkindi avuga ko abagabo na bo bajya barwara kanseri y’ibere, kuko muri 630 babonetse muri 2022, abagera kuri 23 bafashwe n’iyo ndwara bari bo.
Uretse ubukangurambaga busaba abantu kwisuzumisha kanseri y’ibere hakiri kare, kubaka amavuriro yahariwe kuvura iyo ndwara, kwigisha no guhugura abaganga benshi, RBC ivuga ko ubu imiti ya kanseri na yo ibonwa hifashishijwe ubwisungane bwa ’Mituelle de Santé’.
Dr Uwinkindi avuga ko ibiganiro byakozwe kuwa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, byahuje RBC n’abafatanyabikorwa bayo barimo uruganda ’Pfizer’ rukora imiti, byari bigamije kugira ngo u Rwanda rujye ruyibona ku giciro gihendutse.
Umuyobozi w’Umuryango ukurikirana ibijyanye na kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, ’Women’s Cancers Relief Foundation’, Jean Paul Balinda, yizeza abadafite amikoro bajya kwipimisha iyo ndwara bagasanga bayifite, ko bafashwa kubona amafunguro n’icumbi mu bitaro bagezemo.
Balinda agira ati "Amafaranga bitwara ni menshi, nta n’ubwo baguha umuti rimwe ngo ugende, hari abafata imiti mu mezi 6 cyangwa mu buzima bwabo bwose, baba bagurishije amasambu, baba barataye ingo, ubundi mu Banyarwanda ijambo kanseri ni urupfu."
Balinda avuga ko umurwayi wa kanseri bafasha kubona icumbi n’amafunguro, ari uwemejwe n’inzego z’ibanze ko adafite ubushobozi, akaba yoherezwa muri Women’s Cancers Relief Foundation’ n’ibitaro avuyeho, n’ubwo we aba yiyishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi cyunganiwe na Mituelle.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|