Abihaye Imana mu karere ka Ngoma batangiye gushaka uko bakuraho isakaro rya Fibro ciment

Nyuma yuko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Rwanda Housing Authority bugaragaje ko akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere mu ntara y’iburasirazuba mu kugira isakaro rya fibro ciment nyinshi,bamwe mu bihaye Imana batangiye gusaba abakiristu gutanga inkunga bakavanaho iryo sakaro.

Mu gihugu hose hatanzwe amabwiriza ko mu mwaka umwe nta hantu isakaro rya fibro ciment rizaba rikiri kubera ko iri sakaro riteza ingaruka mbi ku buzima harimo no kuba atera indwara ya kanseri.

Ubwo bari mu misa, abakiristu gatorika nayo ifite iri sakaro ryinshi mu nyubako zayo,yaba amashuri, inyubako z’ibiriziya n’ahandi, Padri mukuru wa cathedral ya Kibungo yasabye abakristu gutangira gutekereza kuri icyo kintu.

Yagize ati “Uretse no kuba iri sakaro ritemewe, iyi nyubako biragaragara ko ishaje itagikwiye kuba iya Cathedral. Birashoboka ku bwitange bwa buri mukiristu twese tugafatanya kubaka ingoro y’Imana”.

Amazu meza yubatswe cyera amenshi asakaje fibro ciment.
Amazu meza yubatswe cyera amenshi asakaje fibro ciment.

Mu ntara y’Uburasirazuba, akarere ka Ngoma niko kaza ku mwanya wa mbere kagakurikirwa n’akarere ka Gatsibo, Nyagatare, Rwamagana, Bugesera na Kayonza naho akarere ka Kirehe niko kaza ku mwanya wa mbere mu kutagira bene ayo mategura yangiza ibidukikije.

Amazu ya Leta azafashwa mu gukuraho ayo mategura naho ibigo byigenga birimo n’amadini, bikazirwanaho mu gukuraho ayo mategura no kwisakarira; nk’uko bisobanurwa na Ryakunze Sajji uhagarariye Rwanda Housing Autority mu ntara y’iburasirazuba.

Ryakunze agira ati: “ Hatanzwe amahugurwa kuri campany zigera kuri 350 z’ubwubatsi ku bantu bo kuyakuraho ndetse hateganyijwe naho azatabwa habugenewe.”

Itangazo ryo gukuraho fibro ciment ryasohotse mu kwezi kwa 06.2012, rigezwa mu turere twose tw’igihugu. Gusa hari abakibaza niba iki gikorwa kizarangira mu mwaka umwe gusa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka