Abava muri Uganda barasabwa guhita batanga amakuru y’agace baturutsemo

Abaturuka mu Karere ka Mubende muri Uganda no mu tundi duce tuvugwamo icyorezo cya Ebola binjira mu Rwanda, bagaragaza bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara, barasabwa guhita batanga amakuru y’agace baturutsemo kugira ngo bahite bajyanwa kwa muganga ahabugenewe, kugira ngo bakurikiranwe.

Abayobozi barimo Minisitiri Dr Mpunga Tharcisse bari ku mupaka wa Gatuna
Abayobozi barimo Minisitiri Dr Mpunga Tharcisse bari ku mupaka wa Gatuna

Iyo ni gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo hatabaho ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola, ndetse gikumirwe hakiri kare kugira ngo kitinjira mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, asaba abaturuka muri Uganda cyane mu bice byagaragayemo Ebola, gutanga amakuru y’ukuri.

Ati “Umuntu aho aturutse atange amakuru nyayo, ntacyo bimaze kuyahisha niba uvuye muri turiya duce iyo ndwara irimo, ntabwo bivuze ko wanduye ariko ni byiza ko tumenya ko nawe wahanyuze hanyuma tukagukurikirana by’umwihariko, mu gihe cy’iminsi itari myinshi cyane twasanga nta kibazo ufite ugasubira mu rugo, aho kugira ngo wihishe ujye kwanduza abandi”

Ati “Niba uyifite utanabizi kuko ibimenyetso bishobora kuza nyuma, ugasanga umuryango wose urawumaze kandi bitari ngombwa, ntabwo rero abantu bari bakwiye kugira uwo bahishira cyangwa kugira umuntu ushaka guhisha amakuru ko yaba avuye muri turiya duce twavuze, ni byiza ko tubakira tukabitaho ngo turebe ko nta kibazo bafite”.

Abaturage barasabwa kwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima ku murongo utishyurwa wa 114, ubuyobozi bubegereye n’umujyanama w’ubuzima, igihe cyose habonetse umuntu uturutse mu gace kagaragayemo Ebola.

Buri muntu wese wagaragaje kimwe mu bimenyetso bya Ebola, birimo umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu ngingo, kuva amaraso mu myenge y’umubiri, asabwa kwihutira kugera ku ivuriro rimwegereye, bakareba niba atanduye iyo ndwara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko inzego z’ubuzima zifatanyije n’ubuyobozi ubu bashyizeho gahunda ku mupaka wa Gatuna, yo gupima abava muri Uganda. Ibyo babasaba harimo kwipimisha umuriro no gutanga imyirondoro n’uduce baturutsemo, kugira ngo bakurikiranwe barebe ko nta cyorezo bavanye muri iki gihugu.

Ati “Ubu mu Karere ka Gicumbi abantu bagera kuri 21 barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima kuko hari amakuru batanze ko bavuye mu Karere ka Mubende muri Uganda duhana imbibe, turacyakurikirana ngo tumenye n’abandi bahuye nabo”.

Ku mupaka bahashyize ubukarabiro bwo gufasha abahaca
Ku mupaka bahashyize ubukarabiro bwo gufasha abahaca

Tariki ya 26 Nzeri 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ari kumwe n’umuyobozi Mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda, DIGP Namuhoranya Felix, basuye umupaka wa Gatuna baganira n’abaturage bawambuka, babasaba kwirinda no kwitwararika ku cyorezo cya Ebola.

Basabye abaturage kwirinda urujya n’uruza muri iki gihugu cya Uganda no gukora ingendo zitari ngombwa, kuko Ebola yandura mu buryo bwihuse.

Abaturage baturiye umupaka wa Gatuna bafashe ingamba zo kuba bahagaritse ingendo bava cyangwa bajya muri Uganda, kugira ngo batandura Ebola bakayizana no mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka