Abatuye Isi barahamagarirwa kurwanya indwara yo ‘kujojoba’

Umuryango w’Abibumbye urahamagarira abatuye Isi kurwanya indwara yo kujojoba (Fistule), ukifuza ko mu mwaka wa 2030 nta mugore waba ukiyirwara, kuko uburyo yirindwa buzwi kandi buzakomeza gusakazwa.

Tariki ya 23 Gicurasi buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Fistule, indwara ifata abagore n’abakobwa.

Fistule cyangwa kujojoba, ni indwara iterwa n’uko haba habayeho gukomereka mu gice ndangagitsina cy’umubyeyi mu gihe arimo kubyara. Ibyo bigaragara cyane ku babyeyi batabyarira kwa muganga kandi baba bakeneye kubagwa, bigatuma habaho inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira y’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora umusarani.

Ibyo bigatuma umugore ahora asohora imyanda twakwita ko iba yayobye, kuko inyura mu nkondo y’umura igasohokera mu gitsina nta rutangira, ari na yo mpamvu bayita ‘Kujojoba’.

Dr François Regis Cyiza, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu cyira ku Buzima (RBC), avuga ko abantu benshi ku Isi kimwe no mu Rwanda batitabira kwisuzumisha iyi ndwara, akenshi bitewe no kwiheza no kuba bamwe badafite amakuru ko ari ikibazo cyitabwaho kwa mu ganga, nk’uko byemezwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Dr Cyiza avuga ko binagoye kumenya umubare w’abafite icyo kibazo, ati “Biragoye kuvuga umubare nyawo w’abarwaye iyi ndwara yo kujojoba, ababoneka ni abagiye kwa muganga, kuko haba hari n’abayirwaye babihisha”.

Uwo muganga atanga urugero rw’inyigo yakozwe muri 2020, yerekana ko habonetse abagore 630 barwaye kujojoba, muri 2013 bari baje bafite ibimenyetso.

Atanga inama yo kwisuzumisha igihe abantu babonye ibimenyetso bibereka ko imyanya myibarukiro, ndetse n’urwungano rw’igogora rusohora imyanda (umusarani) bidakora neza.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iyi ndwara itera ibindi bibazo ku bagore bayirwaye, birimo agahinda gakabije, ubukene ndetse no guhabwa akato.

Iyi ndwara ariko ishobora no kwirindwa ukurikije inama zirimo kwirinda gutwita ukiri muto, kwirinda kubyarira mu rugo n’ahandi hantu hatabugenewe.

Indwara yo kujojoba ivurwa bitarenze igihe cy’amezi atatu uhereye igihe umugore yagiriye icyo kibazo. Iyo kirenze biragorana, kubera ko iyo myanya iba yarorohereye, icyo gihe ntacyo ushobora kumarira umurwayi uretse ubujyanama kugira ngo umuvure ihungabana aba yaratewe no kwiheba, ndetse no kwiyanga kubera uburyo aba afatwa muri sosiyete abamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka