Abaturarwanda barasabwa kutadohoka mu kwirinda icyorezo cya COVID-19

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) butangaza ko n’ubwo imibare y’abarwayi ba COVID-19 yagabanutse ugereranyije n’iminsi ishize ngo icyorezo kiracyahari kandi kugitsinda ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza.

Kuva tariki ya 8 Ugushyingo 2020 mu Rwanda hongeye kuboneka abarwayi benshi, bitandukanye n’iminsi yari ishize, aho tariki ya munani habonetse abantu 9 naho tariki 9 haboneka abarwayi 20. Umubare wakomeje kwiyongera tariki ya 10 haboneka abarwayi 20 naho tariki ya 11 haboneka abarwayi 50 mu gihe tariki ya 12 habonetse abarwayi 6, naho tariki ya 13 haboneka abarwayi bashya 43 barimo 36 babonetse muri gereza ya Muhanga.

Ni imibare y’abarwayi yagiye iboneka mu bihe bitunguranye harimo iyavuye muri gereza y’i Rwamagana na Mageragere na Muhanga, iyindi iva mu turere harimo n’Akarere ka Rubavu ahakunze kuboneka abarwayi bava mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Kigali Today ivugana na Julien Mahoro Niyingabira, umukozi ushinzwe itumanaho muri RBC, yavuze ko abantu batagomba kwirara kuri COVID-19 kuko ntaho yagiye.

Yagize ati « Uyu munsi twari tumaze kugera ahantu heza aho imibare igabanuka ku barwayi n’abandura, ariko biratubwira ko tutagomba kwirara, haba bakeya bakirwaye bashobora kwanduza abandi nk’uko umuntu wa mbere yageze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020 akanduza abandi imibare igakomeza kwiyongera kugera ku mibare myinshi twabonye. »

Niyingabira avuga ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kwirinda kuko baramutse batitwaye neza COVID-19 ishobora kongera ikaba icyorezo abantu bakarwara ari benshi bigasaba imbaraga mu kukirwanya.

Avuga ko icy’ingenzi atari ukureba abarwayi basigaye ahubwo abantu bamenya uko bayirinda kuko ari indwara yandura cyane.

Mu gihe ibikorwa byongeye gufungurwa abantu bakagenda kandi bagahura ari benshi, Niyingabira avuga ko ubushakashatsi bugaragaza neza ko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba kenshi intoki no gushyira intera hagati y’umuntu n’undi bishobora kurinda icyorezo.

Ati « Kuba ibikorwa byarafunguye si byo bituma imibare yiyongera, ahubwo icyo abantu basabwa kumenya ni uko kwambara neza agapfukamunwa neza birinda, gukaraba intoki neza byica virus, kandi abantu bagasiga intera hagati yabo ndetse igihe abantu bari mu nzu bagafungura amadirishya kimwe no gukorera hanze aho gukorera mu nzu. »

Akomeza avuga ko abantu batagomba kwirara kubera imibare yagabanutse, kuko n’iyo hasigara umuntu umwe bakomeza ingamba zo kwirinda kugira ngo icyorezo gishyirweho iherezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka