Abaturage basabwa gukomeza kwirinda Malariya n’ubwo barimo gutererwa umuti

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), irasaba abaturage gukomeza ingamba zitandukanye zo kwirinda Malariya, n’ubwo ikomeje gutera umuti no gutanga inzitiramibu mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Akarere ka Rusizi.

Abaturage basabwa gukomeza kwirinda Malariya n'ubwo barimo gutererwa umuti
Abaturage basabwa gukomeza kwirinda Malariya n’ubwo barimo gutererwa umuti

RBC ivuga ko imibare y’abarwara Malariya yagabanutse ku rugero rungana na 85% kuva muri 2018, ariko umubu utera iyo ndwara ngo uracyariho, ukaba wororokera mu bizenga by’amazi, mu bihuru no mu bikoresho bishaje byatawe ku gasozi hafi y’ingo z’abantu.

Umukozi wa RBC muri Porogaramu y’Igihugu ishinzwe kurwanya Malariya, Cyubahiro Beatus, avuga ko umuti bawutera ku nkuta z’inzu aho umubu ushobora kuruhukira mu gihe winjiye mu nzu, ariko abaturage bagasabwa kwirinda ahandi hose umubu wakororokera ndetse bakarara mu nzitiramibu.

Cyubahiro ati "Ingamba zirunganirana, tugira inzitiramibu igomba kukurinda ko umubu wakugeraho igihe uryamye, ariko wakuraho bya bigunda ukaba uwubujije kuruhukira aho, wakuraho ibizenga by’amazi ukaba uwubujije kororoka kuko utabonye aho utera amagi".

Abaturage basabwa kandi gukinga inzugi n’amadirishya cyane cyane iyo hageze nimugoroba, kuko ari bwo umubu uba winjira mu nzu.

Abakozi ba RBC bavuga ko ingamba zo kurwanya Malariya zatanze umusaruro, aho muri 2018 Akarere ka Ruhango ngo kagize abarwayi ba malariya bagera ku bihumbi 340, ariko mu mwaka ushize wa 2022 bakaba batararenze ibihumbi 39.

Umukozi wa RBC muri Porogaramu y'Igihugu ishinzwe kurwanya Malariya, Cyubahiro Beatus
Umukozi wa RBC muri Porogaramu y’Igihugu ishinzwe kurwanya Malariya, Cyubahiro Beatus

Cyubahiro akavuga ko iryo gabanuka ry’uburwayi bwa Malariya ringana na 89%, bitewe no gutera umuti, ariko bikajyana no kurara mu nzitiramibu ndetse no kwirinda ibihuru, ibizenga by’amazi n’ibindi bintu byaba ubuturo bw’imibu.

Uwitwa Mukamutesi Emerthe wo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, ashimira Minisiteri y’Ubuzima kubera imbaraga yashyize mu guhashya Malariya.

Ati “Nta murwayi wa Malariya mperuka kubona, hashize igihe kinini kandi tutaratangira gutererwa imiti, abarwayi babaga ari benshi.”

Mu bafatanyabikorwa ba Leta mu guhashya Malariya harimo abayobozi b’imiryango ishingiye ku kwemera (amadini n’amatorero).

Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH), Kaneza Narcisse, avuga ko bahinduye imyumvire ya benshi barwaraga Malariya bakajya gusaba gusengerwa aho kubanza kujya kwa muganga, bigatuma Malariya ibica.

Kaneza ati “Umuntu yarwaraga yaba atangiye gutengurwa bakamujyana mu byumba by’amasengesho, ariko iyo turimo guhugura abanyamadini n’amatorero tubigisha ko icyihutirwa ari ukumutwara k’umujyanama w’ubuzima".

Hari abaturage babona Malariya yarashize (hamwe na hamwe) kubera imbaraga zishyirwa mu kuyirwanya
Hari abaturage babona Malariya yarashize (hamwe na hamwe) kubera imbaraga zishyirwa mu kuyirwanya

Mu bimenyetso byerekana ko umuntu ashobora kuba arwaye Malariya hari ukubabara umutwe, kugira umuriro, gucika intege, ndetse hakaba n’abatakaza ubushake bwo kurya cyangwa abagira iseseme bakaruka.

Muri uku kwezi kwa Mata 2023, MINISANTE yatangiye ubukangurambaga buzamara amezi atanu, by’umwihariko mu Murenge wa Bukure muri Gicumbi hakazizihirizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, ufite insanganyamatsiko igira iti "Kurandura Malariya bihera kuri njye".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka