Abaturage barakangurirwa kwipimisha indwara zitandura

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), kirakangurira abaturage kwipimisha indwara zitandura kugira ngo bamenye uko bahagaze, niba hari abasanze barwaye bakurikiranwe.

Dr Uwinkindi François ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara zitandura muei RBC, avuga ko igikorwa cyo gupima abaturage indwara zitandura, kigamije kureba abantu barwaye ariko batabizi kugira ngo bitabweho bavurwe.

Zimwe muri izi ndwara zirimo gupimwa harimo umuvuduko w’amaraso, isukari ndetse n’indwara y’umubyibuho ukabije.

Dr Uwinkindi avuga ko izi ndwara zica iyo zitavuwe hakiri kare, ndetse n’uzirwaye iyo atisuzumishije ngo amenye uko ahagaze ahabwe imiti.

Ati “Twafashe icyemezo cyo kujya dusanga abantu aho bari tukabasuzuma kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, ni nayo mpamvu ubu turimo gusuzumira ahari kubera imurikagurisha kuko hahurira abantu benshi”.

Kuberako izi ndwara zitaryana biragorana kuba umurwayi yamenya ko azirwaye atisuzumishe, ndetse zigaragaza ibimenyetso iyo zigeze ku rwego rwo hejuru zimaze kuzahaza umurwayi.

Abantu bagera ku 4138 nibo basuzumwe, 1864 basanze bafite ibiro byinshi ndetse n’umubyibuho ukabije, abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ari 509, naho abarwaye indwara ya diayabete ni 82.

Dr Uwinkindi avuga ko ibi bipimo bisobanura ko abantu benshi batajya bipimisha bene izi indwara, kuko bigaragara ko abenshi bazigendana batabizi bakabimenya indwara yamaze kumurembya.

Umwe mu bipimishije utarashatse ko amazina ye yandikwa mu itangamakuru, avuga ko basanze afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Ati “Jyewe ubundi numvaga mbyibushye ariko bidakabije none basanze mfite uburebure bwa metero 1 na 67, ibiro 82 n’umuzenguruko w’inda wa 92. Ubwo rero bambwiye ko mfite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Uyu muturage avuga ko bamusabye gukora siporo ndetse agahindura n’imirire kugira ngo ibiro bigabanuke.

RBC ivuga ko izakomeza iki gikorwa cyo gupima izi ndwara, abo basanze bafite ikibazo bakagirwa inama zo kujya kwa muganga bakavurwa, ndetse bagahabwa n’ubujyanama bakaba bakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka