Abaturage bagiye kujya bahabwa umuti wa Malaria ku buntu

Umuturage uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe, mu gihe bamusuzumye bagasanga arwaye Malaria, azajya ahabwa umuti ku buntu.

Malaria ikwirakwiza n'imibu
Malaria ikwirakwiza n’imibu

Ibyo byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, tariki ya 11 Ugushyingo 2016.

Hemejwe ko mbere yo guha uwo muturage umuti uvura Malaria ku ubuntu, azajya aba yabanje kwipisha iyo ndwara ku rwego rw’umujyanama w’ubuzima cyangwa ku rwego rw’ikigo nderabuzima.

Ubusanzwe umuturage wajyaga kwivuza Malaria, afite ubwisungane mu kwivuza, yishyuraga 300RWf arimo 100RWf y’ifishi. Ufite ifishi yishyuraga 200RWf gusa.

Icyo cyemezo gifashwe mu gihe hirya no hino mu Rwanda humvikana abantu batandukanye barwaye Malaria.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu, Malaria yiyongereye ku kigero cya 300%.

Mu mezi ya mbere ya 2016, Malaria yahitanye abantu abantu 243. Naho mu mwaka wa 2015 yahitanye abantu 489.

Ihindagurika ry’ikirere no kwiyongera k’ubushyuhe ni imwe mu mpamvu iri gutera kwiyongera kw’imibu itera Malaria.

Kubera iyo mpamvu, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera umuti wica imibu mu mazu y’abaturage, hirya no hino mu turere.

Gutera umuti wica imibu mu nzu z'abaturage ngo bizagabanya ubukana bwa Malaria
Gutera umuti wica imibu mu nzu z’abaturage ngo bizagabanya ubukana bwa Malaria

Tariki ya 11 Ugushyingo 2016, hari hatahiwe uturere twa Bugesera na Gisagara. Muri utwo turere gutera mu nzu imiti yica imibu bizamara iminsi 21.

Mu karere ka Gisagara honyine habarurwa abagera ku bihumbi 14 bagaragaweho indwara ya Malaria, kuva umwaka wa 2016 watangira.

Amakuru aturuka mu bitaro bya bya Kibilizi, biri muri ako karere, avuga ko Malaria imaze guhitana abantu batatu, mu mezi atatu ashize.

Muri ako karere umuti wica imibu uzaterwa mu ngo zose zigize ako karere.

Mu Karere ka Bugesera naho hari guterwa umuti wica imibu mu ngo z’abaturage zibarirwa mu bihumbi 81860.

Utwo turere twombi turi mu turere 10 two mu Rwanda twibasiwe n’indwara ya Malaria ndetse irimo kuzamuka cyane.

Mukarutabana Jeanne utuye mu karere ka Bugesera ahamya ko Malaria yiyongereye kuburyo no mu umuryango we yahageze.

Agira ati “Mu rugo tubana turi batanu, njye n’abana tumaze igihe tuzahajwe na malariya yaratwibasiye kuburyo twagiye no mubitaro gusa ariko ubu barorohewe none baratashye.”

Abaturage basabwa kurara mu nzitiramibu kugira ngo birinde Malaria
Abaturage basabwa kurara mu nzitiramibu kugira ngo birinde Malaria

Gusa ariko ngo kuba Malaria ikomeje kwiyongera biterwa na bamwe mu baturage badakurikiza ambwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

Dr Mulumba Andre Gideon, uyobora ibitaro bya Kibirizi by’agateganyo avuga ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire.

Agira ati “Ikibazo dufite mu baturage bacu ni imyumvire. Ntibarara mu nzitiramibu! N’abo twakiriye mu bitaro ntibaziraramo, kandi buri gitanda kiba gifite inzitiramibu!”

MINISANTE ihamya ko gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage bizagabanya Malaria. Isaba abaturage korohereza abaza gutera uwo muti.

Iyi Minisiteri kandi yizeza Abanyarwanda ko umuti mica imibu ntaho uhuriye n’ibiryi byo mu nzu nk’imbaragasa ibiheri n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka