Abaturage ba Rubavu barasabwa kongera isuku birinda Kolera

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CSP Dr.Tuganeyezu Oreste, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya kolera, kiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo (RDC) mu bice byegereye u Rwanda, akavuga ko barimo gukingira iseru mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda.

Kugira isuku ni bimwe mu byafasha umuntu kwirinda kolera
Kugira isuku ni bimwe mu byafasha umuntu kwirinda kolera

CSP Dr Tuganeyezu, avuga ko bafite impungenge kuko ahari impunzi hegeranye n’u Rwanda, kandi ibihugu byombi bihahirana.

Agira ati "Impungege tugomba kuzigira kuko turaturanye kandi turagenderana ntibyenda guhagarara. Ibi byorezo bihari byose ni bibi ariko icyo turimo gukora mu kwirinda ko byagera iwacu, twatangiye gahunda ihamye yo kubyirinda. Nk’iseru abana barakingirwa, ndetse n’abahungira mu Rwanda mu nkambi ya Nkamira barakingirwa, ibyo turabikora kugira ngo turinde abo batugana ariko turinde umuryango nyarwanda."

CSP Tuganeyezu avuga ko Choléra yo ituruka ku mwanda, iyo abantu badafite isuku ihagije nk’amazi meza n’ubwiherero akaba asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera isuku.

Ati "Isuku nkeya niyo tugomba kwirinda, icyo dusaba Abanyarwanda ni ukongera isuku, kandi iyo ukarabye intoki neza indwara nyinshi uba uzirinze kuko zinyura mu ntoki."

Yongeraho ko abatuye Akarere ka Rubavu babona amazi meza kugera kuri 90%, ariko n’igihe yagiye, ngo bagomba gukoresha amazi atetse ndetse agapfundikirwa neza.

Ati "Abaturage nibateke amazi, apfundikirwe ndetse bagirire isuku ubwiherero, bupfundikirwe, twirinde ibiryo byo ku muhanda kuko bishobora kuba isoko y’izo ndwara."

Justin Mbuya, umuyobozi ushinzwe ubutabazi mu muryango w’abaganga batagira umupaka (MSF), mu nkambi ya Kanyaruchinya, avuga ko bahangayikishijwe no kwiyongera kwa kolera n’iseru mu nkambi.

Ati "Uyu munsi duhangayikishijwe no kwiyongera kw’abarwara iseru, kuva umwaka wa 2023 watangira, abana 200 bamaze kwandura iseru mu nkambi ya Kanyarucinya na Munigi, kandi igikomeje guhangayikisha ni uko yandura."

Imirwano ihanganishije ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23, imaze gutuma ibihumbi magana by’abaturage bava mu byabo bamwe berekeza mu nkambi ya Kanyarucinya na Munigi, muri Teritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma, mu gihe abahunze bava muri Teritwari ya Masisi bahungiye mu nkambi ya Bulengo mu gace ka Lac-Vert, hakaba n’izindi zikomeje guhungira mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka