
Byatangarijwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu iganira ku bushakashatsi bugenda bukorwa ku cyorezo cya SIDA, yatangijwe i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Kanama 2017.
Ubu buryo ngo buzakoreshwa cyane cyane n’abantu bazi gusoma kuko bazajya bahabwa agakoresho kabugenewe bakanabereka uko bikorwa, bakipima hanyuma bakisomera igisubizo.
Biteganyijwe ko ubu buryo buzatangira gukoreshwa ku italiki ya 01 Ukuboza 2017, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Ibi ngo bizatuma abajyaga batinya kwipimisha mu buryo busanzwe cyangwa abatabihaga agaciro na bo bibageraho; nk’uko Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC abisobanura.
Ati “Turatekereza ko abajyaga batinya kwipimisha kubera impamvu zitandukanye bagiye kuzajya bipima, bityo imibare y’abantu batazi uko bahagaze igabanuke.”
Kuri ubu mu Rwanda abantu bipimishije virusi itera SIDA bazi uko bahagaze ni 85%, iyi gahunda rero ngo ikazatuma n’aba 15% basigaye na bo bamenya uko bahagaze.
Ohereza igitekerezo
|
Nonec nkuwamaze kumenya ko yanduye ariko afite isoni zo kujya gufata imiti mwamugira iyihe nama
iryo terambere turarikeneye kabsa