Abasenga bihangane dutegure imisengere itagira icyongera kuyikoma mu nkokora -Prof Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, bavuze ko n’ubwo ‘kuguma mu rugo’ i Kigali birangiye, insengero n’amashuri bisabwa gutegereza igabanuka ry’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Shyaka yasabye abasenga kuba bihanganye kuko igihe cyo gufungura insengero kitaragera
Minisitiri Shyaka yasabye abasenga kuba bihanganye kuko igihe cyo gufungura insengero kitaragera

Ku itariki 06 Gashyantare 2021, abanduye bose mu gihugu kuri uwo munsi bari bageze ku 151, ndetse abahitanywe n’icyorezo bari bane bo muri Kigali, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

Ministiri Prof Shyaka, Dr Tharcisse Mpunga n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, bakoreye ikiganiro kuri RBA kuri iki cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021, bibutsa abaturage amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 02 Gashyantare 2021.

Iyo nama y’Abaministiri yavuze ko kuva ku wa mbere tariki 08 Gashyantare 2020, gahunda ya ‘Guma mu rugo’ mu Mujyi wa Kigali izaba irangiye, kujya mu kazi biremewe kuva saa kumi za mu gitondo, guhagarika imirimo bikaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, ku buryo saa moya buri muntu agomba kuba yageze iwe mu rugo.

Minisitiri Shyaka avuga ko serivisi zihuza abaturage benshi zo zidashobora gufungura, bitewe no kwirinda ko abantu begerana, ibi bikareba cyane cyane amashuri n’insengero.

Yagize ati “Biradusaba kwitonda kugira ngo iki cyorezo tubanze tukiganze kimanuke, noneho abana bacu basubire mu mashuri. Ntabwo twafungura amashuri ngo abana bose barware, ababyeyi barware, turabasaba kwihangana ibi byumweru bibiri”.

Minisitiri Prof Shyaka yakomeje avuga ko kimwe n’insengero, Leta itakwemera ko zifungurwa muri iki gihe ubwandu bukiri hejuru, agasaba kwihangana ibyumweru bibiri biri imbere, ni ukuvuga kugera tariki 22 Gashyantare 2021, aho agira ati “Ni ukugira ngo dutegure imisengere itagira icyongera kuyikoma mu nkokora, dusenge dutuje”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko bizwi neza ko Abanyarwanda benshi bemera Imana kandi ari Abakirisitu, kandi ko abayobozi b’amadini n’amatorero bari mu bantu ba mbere ashima ko bubahiriza amabwiriza.

Asaba ko abantu bakomeza gusengera iwabo (buri muntu mu rugo rwe) cyangwa se mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Dr Mpunga yavuze ko mu byumweru bibiri biri imbere, bishoboka ko abanyeshuri basubira kwiga, ariko ko bizaterwa n’igabanuka ry’umubare w’abarwariye mu ngo, ndetse no kudakomeza kwiyongera kw’impfu ziterwa na Covid-19.

Yagize ati “Kugira ngo bishoboke ko amashuri yafungurwa hari impamvu ebyiri, iya mbere ni uko abantu benshi barwariye mu ngo bashobora kuba bakize, kandi nta bandi benshi banduje, ndetse n’ubwandu bushya buterwa n’uko abantu bagiye gusohoka ntibukomeze kuzamuka”.

Mu Mujyi wa Kigali aho amashuri akomeje gufungwa kubera imibare iri hejuru y’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare hari abanduye bashya 66, n’abahitanywe n’icyorezo bane, nk’uko bitangazwa na MINISANTE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbese buriya ari insengero na Bus zemerewe gutwara abagenzi bamgana na 50% ikinini ni ikihe ? Ahubwo hari gahunda ko insengero zigomba gushyirwa mu maboko ya Leta , hagategurwa umunsi umwe (Dimanche) gusenga ubundi iminsi myinsh.i abantu basengeraho ngo nibwo coronavirus yiyongera da.
Kdi daweya insengero nta misoro zinjiza.
Ubundi gahunda yo gutangaza itegeko ryo gusenga umunsi umwe iterambere rikanihuta ndetse n’ihindagurika ry’ikirere rikarindwa

SEMATUNGO yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Nibaza ikibazo kimwe Ari murusengero no mu isoko ahoroshye cyane kwirinda nihehe????????, Bareka abantu bagasenga ubundi ingamba zashyizweho ahubwo zigakazwa kuburyo bukomeye kurutaho .

Fils yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ikibazo suko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu "abakristu nyakuri".Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,etc...),bari abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Insengero ni izo kurya amafaranga y’abantu gusa.Tekereza nawe kuba zishyuza umuntu warongoye,zikishyuza n’umuntu wapfuye!!! Noneho amadini asigaye yishyuza n’umuyoboke wayo ugiye kwihagarika muli Toilets zabo!!Biteye agahinda.Kwambara IMISARABA siko kuba umukristu.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Niba aho usengera ariko bahagaze ntugafate abantu Bose ngo ubashyire mu gatebo kamwe!

Alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka