Abasenateri bagaragaje ubundi buryo bwafasha mu kwita ku bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe

Abasenateri basabye ko uburyo bwa Kinyarwanda (Rwandan solutions) bwongerwa mu ngamba Igihugu cyafashe, zijyanye no gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibyo babivuze ubwo barimo basesengura raporo yatanzwe na Komisiyo yo muri Sena, ishinzwe imibereho myiza n’Uburenganzira bwa muntu.

Senateri Niyomugabo Cyprien, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko ubushakashatsi ku muco n’imyitwarire ya muntu, bwagaragaje ko ubusizi, ijambo rivuzwe n’umuziki bishobora gufasha mu kuvura no gukemura bimwe mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Yasobanuye ko bareba uko umuziki w’u Rwanda, imivugo, ibikoresho by’umuziki nk’inanga byakoreshwa muri urwo rwego.

Mu bibazo byagaragajwe muri iyo raporo, harimo umubare munini cyane w’abarwayi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mutwe, bavurirwa ku Bitaro bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Hospital).

Inkuru dukesha The New Times, ivuga ko iyo raporo yagaragaje ko 83.2% by’abarwayi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mutwe bari mu bitaro bya Ndera, mu ntangiriro z’uku Kwezi kwa Gashyantare 2023, ubwo Abasenateri basuraga ibyo bitaro.

Iyo Komisiyo yashimye Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ko icyo kibazo cy’umubare munini w’abarwayi bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, nyuma mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, yubaka ibitaro byihariye bifasha abo barwayi mu Murenge wa Kinyinya, ibyo Bitaro bikazunganira ibya Ndera.

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko kubera akato kajyana n’uburwayi bwo mu mutwe, hari abantu mu Rwanda banga kujya kwivuza.

Yagize ati “Ni inshingano za buri wese, kumenya ko tugomba gufatanya mu gukemura ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.”

Senateri Uwizeyimana Evode yagize ati “Sosiyete nk’iyi yanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikeneye kugira umuco wo gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe no kwivuza.”

Senateri Uwizeyimana yongeyho ko hashyirwaho uburyo bwo gufasha abantu muri Sosiyete Nyarwanda, by’umwihariko abafite ibibazo ariko batagana ababafasha.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganziza bwa Muntu, Umuhire Adrie, yashimangiye ko hakenewe inzobere mu buzima bwo mutwe (psychiatrists), kuko aribo bafite ubushobozi bwo kuvura uburwayi bwo mu mutwe.

Iyo Komisiyo kandi yanagaragaje gahunda y’ishyirwaho ry’itsinda ryihariye, rishinzwe gukurikirana abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bakurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha runaka, kugira ngo bahabwe ubutabera mu gihe kitarenze amezi atatu.

Abakozi b’urwego rw’Ubushinjacyaha (NPPA) n’abaganga bazahabwa amahugurwa, mu rwego rwo kongera ubumenyi mu byerekeye serivisi z’ubuvuzi zihabwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, igihe bakurikiranyweho ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka